Monday, December 23, 2024
spot_img

Latest Posts

Gatsibo: Umwarimu yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umunyeshuri utaruzuza imyaka y’ubukure

Mu karere ka Gatsibo,umurenge wa Gasange. ku rwunge rw’amashuri rwa Gasange ( GS Gasange) haravugwa inkuru y’umwarimu watawe muri yombi akekwaho gusambanya umunyeshuri yigishaga.

 

Aya makuru UMURUNGA wayamenye kuri iki Cyumweru ko umwarimu usanzwe yigisha mu mashuri yisumbuye witwa Nsabimana Donat yatawe muri yombi ku wa Gatanu tariki ya 8/12/203 akekwaho gusambanya umunyeshuri yigishaga mu mwaka wa gatatu bivugwako uyu munyeshuri afite imyaka 14 y’amavuko.

 

Twashatse kumenya niba koko uyu mwarimu asanzwe akorera muri GS Gasange, umwe mu bo bakorana yatubwiye ko bakorana asanzwe ari umwarimu wigisha ikinyarwanda mu mashuri yisumbuye.

 

Tumubajije koko niba yarafashwe afunze,yatubwiyeko bamutwaye ku wa Gatanu,batazi aho aherereye. Amakuru akomeza kuvugwa ni uko uyu mwana iyi nshuro amafungiwe ari ubwa kabiri kuko na mbere ngo yaramufungiwe ariko ibimenyetso bimushinza birabura ararekurwa.

 

Dukora iyi nkuru twashatse kumenya koko niba aribyo ku murongo wa telefoni igendanwa twavuganye na Gitifu w’umurenge wa Gasange Furaha Frank atwemerera ko uyu mwarimu yatawe muri yombi ariko ko amakuru arambuye kuri iyi nkuru yaduha abandi bayaduha neza.

 

Twashatse kuvugisha Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugirango tumenye niba aribo bafite uyu mwarimu batubwira ko baraza kutuvugisha,igihe batuvugisha twabatangariza ibyo batubwiye.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!