Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Gicumbi: Umugore yishe umwana we amukase ijosi

Mu Mudugudu wa Musura, Akagari ka Nyamiyaga, mu Murenge wa Kageyo, mu karere ka Gicumbi, haravugwa inkuru y’umugore witwa Uwingeneye Alobie w’imyaka 27 wishe umwana we witwa Uzayisenga Jean Baptiste wari mu kigero cy’amezi icumi amukase ijosi akoresheje umuhoro.

Ibi byabaye ahagana saa kumi n’ebyiri zo mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 20 Kanama 2023.

Amakuru y’ibanze aturuka mu baturage bo muri ako gace avuga ko bikekwa ko uyu mugore yaba afite Ikibazo cyo mu mutwe, akaba yarishe uyu mwana nyuma y’uko umugabo we yari yazindutse ajya mu kazi.

Aya makuru kandi yemejwe n’Umukuru w’Umudugudu wa Musura, Habineza Jean De Dieu.

Yagize ati: “Yari afite amezi icumi arengaho gato amwica akoresheje agahoro gusa nako karavunitsemo kabiri ariko bigaragara ko kari gatyaye gafite ubugi nkurikije uko nakabonye rero ngo umugabo yazindutse mu cya kare basezeranye y’uko asiga afashije umugore we imirimo yo mu rugo niko kumubaza niba yabyuka ajya kuvoma cyangwa agasiga ubwatsi maze umugore aramubwira ngo najye kwahira azinduka ajyayo saa kumi nimwe n’igice akihava ngo umudamu nawe yahise ajya gukubura maze agarutse ageze mu rugo aramubura yikubise mu cyumba aho barara asanga akana karambaraye hasi n’umuvu w’amaraso nyina yarangije kukica.”

Maze umudamu aramushaka aramubura kumbi yihishe mu kindi cyumba yiyicarirayo umugabo we yahise ajya guhuruza mu baturanyi anababaza niba umudamu bamubonye baraheba baragaruka niko kumubona baraduhuruza.”

Mudugudu yakomeje. Agira ati: “Ababyeyi b’uwo mukobwa baraje batubwira ko yiga mu mwaka wa gatandatu bigeze kumuvuza bigaragara ko ashobora kuba afite Ikibazo cyo mu mutwe ariko kubera yafataga imiti bagirango yarakize rero urumva ko najye naramwibarije icyamuteye kwica umwana we ansubiza ko nawe ariko yabibonye.”

Mu butumwa inzego z’ibanze zahaye Abaturage zihanganishije uyu muryango zinagaragaza ko abaturage bakwiye kujya bamenya neza uko abo mu muryango wabo bameze kugirango ufite ikibazo abashe kuba yakurikiranywa by’umwihariko.

Amakuru Igicumbi News dukesha iyi nkuru yamenye ni uko umurambo w’uyu mwana wajyanywe kwa muganga ku bitaro bikuru bya Byumba mu gihe uyu mugore ukurukiranyweho iki cyaha nawe yahise atabwa muri yombi akaba afungiye kuri station ya RIB ya Byumba.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!