Mu Karere ka Nyagatare haravugwa inkuru y’umugabo witwa Hakorimana Gaspard w’imyaka 36 y’amavuko wakoraga akazi k’izamu ahari kubakwa ishuri wishwe n’abagizi ba nabi bataramebyekana.
Hakorimana yakoraga akazi k’izamu ku Ishuri Mpuzamahanga ryitiriwe Umusamariya (Samaritan International School), riherereye mu Murenge wa Nyagatare, Akagari ka Barija ho mu Mudugudu wa Kinihira, akaba yari asanzwe atuye muri murenge.
Bamwe mu baturage baturiye iri shuri bavuga ko yabanje gutabaza avuga ko bamutemye akaba yageragezaga guhunga yerekeza iwe ariko abamugezeho basanze yanegekaye ndetse ahita yitaba Imana.
Umwe muri yagize ati: “Uyu mugabo yatabaje ahunga abari bamaze kumutema, ariko yavaga cyane. Abamugezeho mbere yababwiye ko ari kuva cyane gusa ntiyabashije kuvuga abamutemye kuko yahise apfa mu minota mike.”
Abaturage bakeka abo bagizi ba nabi bamutemye, bikekwa ko ari abari baje kwiba kuri iryo shuri yarindaga.
SP Hamduni Twizerimana, uvugira Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba yemeje iby’aya makuru, agira ati: “Ni byo uyu muturage wari ku kazi ke k’izamu yatemwe n’abataramenyekana ahita yitaba Imana.”
“Inzego z’umutekano zahageze, iperereza ryatangiye aho ababikoze bari gushakishwa ngo bashyikirizwe ubutabera. Turasaba uwo ariwe wese wagira amakuru yatuma hamenyekana abagize uruhare muri ubu bwicanyi kuyageza ku buyobozi cyangwa kuri Polisi.”
https://youtu.be/Dds9KR1JjWU?si=LDyaH-2VZ3MM17Yu
Nyakwigendera Hakorimana Gaspard asize umugore n’abana bane.
Mu gihe iperereza rigikomeje, umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Nyagatare kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa. (Imvaho Nshya)
