Kuri uyu wa Gatandatu taliki 29 Werurwe 2025, Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwakiriye amabaruwa ane y’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imiremge ine muri 15 igize aka karere, banditse basaba guhagarika imirimo.
Abanditse basaba guhagarika imirimo barimo, Bigirabagabo Moise wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karengera na Nsengiyumva Zabron wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushekeri.
Abandi ni Mudahigwa Félix wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabitekeri na Nabagize Justine wari Umunyamabamga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruharambuga.
Ubuyobozi bw’Akarere kuva bwashyikirizwa ayo mabaruwa ntacyo buratangaza ku mpamvu zatumye aba Banyamabanga Nshingwabikorwa basezera ku mirimo yabo.
