Komisiyo y’igihugu ishinzwe abakozi ba Leta, yasubije mu kazi umwarimukazi wo mu Karere ka Nyamagabe, wari uherutse kuyandikira ayisaba kurenganurwa kuko yari yirukanwe ku kazi burundu.
Uyu mwarimukazi witwa Nyiramanyenzi Jeanette yashinjwaga kudakosora abanyeshuri no guhimba amanota, gusa we yisobanuraga avuga ko impapuro z’abanyeshuri yari yazibuze.
Nyuma y’uko ubuyobozi bw’akarere bumenyesheje uyu mwarimukazi ko yirukanwe ndetse ko n’imishahara ye ihagaritswe yahisemo kujuririra iki cyemezo, yandikira iyi Komisiyo y’igihugu ishinzwe abakozi ba Leta asaba kurenganurwa.
Ku wa 28 Werurwe uyu mwaka, iyi Komisiyo yamwandikiye ibaruwa, imumenyesha ko yakiriye ubujurire bwe, ikabusesengura, nyuma imenyesha ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe ko yasubizwa mu kazi, ndetse agahabwa amafaranga yose atahembwe mu gihe yari yarirukanwe.
