Umukobwa w’imyaka 17 yishwe azira kwanga gushaka umugabo umurusha imyaka 38 y’amavuko

Umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko wabaga mu nkambi y’impunzi ya Dadaab muri Kenya, yishwe ndetse n’umurambo we uratwikwa azira ko yanze gushakana n’umugabo umuruta cyane w’imyaka 55 y’amavuko.

Mbere gato y’uko uwo mukobwa witwa Gaala Aden Abdi yicwa, yabwiye nyina kuri Telefone ko akorerwa iyicarubozo ku buryo buhoraho.

Uyu mukobwa ngo yavanywe iwabo mu masaha y’ijoro, ajyanwa n’abantu atazi, bamukorana urugendo rw’ibilometero 150, bamugeza ahitwa Habaswein (Kenya), bamushyikiriza umugabo witwa Mohamed Kassim Tifo, ufite imyaka ikubye iye hafi kane, kugira ngo amushake abe umugore we.

Gaala amaze kubona uwo mugabo bwa mbere ngo yerekanye ko atamushaka, ndetse uwo mugambi abo bantu bafite wo kumushyingira uwo musaza atawemera na gato.

Ku bw’amahirwe make yabuze uko yacika ngo asubire aho ababyeyi be baba, ahubwo ngo yahereye ubwo akorerwa ibikorwa bitandukanye by’iyicarubozo byamaze iminsi 27, birangira yishwe nabi.

Gaala mbere yo kwamburwa Telefone ye, ngo yari yifashe amajwi ayoherereza nyina, ngo amusobanurira ukuntu aho ari arimo ababazwa, kandi ko n’amarira ye yo gutabaza nta muntu uyaha agaciro ngo abe yamutabara.

Mu majwi yoherereje nyina yagiraga ati: “Amasaha 24 yose y’umunsi, uyu si umugabo, nari nabwiwe ko ari umuntu mwiza. Ubu mu maso hanjye harabyimbye, nta mugabo mfite rwose. Kandi bimeze nk’aho namwe mwamushyigikiye igihe cyose. Nta muntu ushaka kunyumva. Uko izuba rirenze nkinjira mu nzu ndakubitwa.”

Bwa nyuma ngo yahamagaye umuryango we,  ababwira ko ahangayitse cyane, kubera ko telefoni ajya ayamburwa n’abo muri uwo muryango. Nyuma y’amasaha macyeya umuryango we wakiriye indi telefoni, ibabwira amakuru y’urupfu rwe.

Nyina wa nyakwigendera avuga ko azi abantu bagize uruhare mu rupfu rw’umukobwa we yagize ati: “Mu ijoro mu gihe abantu barimo basenga isengesho rya mu gicuku, umwana wanjye yarampamagaye ambwira ko batangiye kumutera ibyuma, ko na telefoni barimo kuyimwambura. Bigeze mu gitondo, nahamagawe n’umuntu ambwira ko umukobwa wanjye yishwe, ndetse ko n’umurambo bawutwitse. Nyuma hari icyuma cyo mu nganda zo muri Somalia cyatoraguwe aho yiciwe.”

https://youtu.be/MWKYyJ4Lzmw

Ikinyamakuru Tuko cyavuze ko uwo mubyeyi, yemeza ko mu bagize uruhare mu rupfu rw’umukobwa we, harimo uwo mugabo wari wamushatse n’abandi bo mu muryango we, harimo n’umwe muri bo ngo wari waravuze ko bitazigera bikunda ko Gaala agaruka mu nkambi kureba ababyeyi be na rimwe.

Mu gihe iperere rigikomeje ku rupfu rw’wo umukobwa Polisi ya Kenya, ngo yamaze guta muri yombi Mohamed Kassim Tifo, kuko isuzuma ry’umurambo kwa muganga ngo ryerekanye ko yishwe mbere yo gutwikwa, kandi ko umurambo we bawutwitse bahereye mu gice cy’umugongo.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Don`t copy text!