Burera: Polisi yafashe abantu batandatu binjije kanyanga n’urumogi mu gihugu

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Burera yafashe abantu batandatu barimo n’umwana uri munsi y’imyaka 18, bikoreye litiro zigera kuri 730 za kanyanga n’ibiro 15 by’urumogi babivanye mu gihugu cy’abaturanyi.

Aba bafatiwe mu Murenge wa Rwerere, Akagari ka Rugali ho mu Mudugudu wa Gacyamo, ku wa 25 Werurwe 2025.

Amakuru avuga ko bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage batuye muri aka gace, bafatanya na polisi ihakorera, gusa bamwe batuye hasi kanyanga bari bikoreye baratoroka.

SP Mwiseneza Jean Bosco, uvugira Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, avuga ko abakijandika mu bikorwa byo gutunda no gukwirakwiza ibiyobyabwenge batazabihanganira, abagira inama yo kubireka kuko ngo Polisi iri maso.

Ati: “Polisi y’u Rwanda iraburira abishora mu bikorwa bibi byo gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge kubireka burundu, kuko bitazabahira polisi yashyize imbaraga mu bikorwa byo kurwanya ubucuruzi bwabyo, kandi turabibutsa ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.”

https://youtu.be/MWKYyJ4Lzmw

Kugeza ubu abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Butaro mu Karere ka Burera, mu gihe abatorotse bakomeje gushakishwa na polisi ku bufatanye n’abaturage.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Don`t copy text!