Umuvugizi w’Ishyaka SPLM-IO yemeje ko inzego z’umutekano muri Sudani y’Epfo zataye muri yombi Umuyobozi w’iri shyaka, Riek Machar.
Riek Machar usanzwe ari Visi-Perezida wa mbere wa Sudani y’Epfo afungiye iwe mu rugo kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu taliki 26 Werurwe 2025.
Ibitangazamakuru bitandukanye byo muri iki gihugu, byasubiyemo amagambo y’umuvugizi w’Ishyaka SPLM-IO, bivuga ko Riek Machar afungiye iwe mu rugo i Juba.
Aya makuru kandi yanemejwe n’abarimo Umuryango w’Abibumbye, biciye mu butumwa bwawo bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS).
Mu itangazo uyu muryango wasohoye uvuga ko “abategetsi ba Sudani y’Epfo begereye cyane kwinjira mu ntambara yeruye cyangwa kugarura igihugu mu mahoro na demokarasi, “usaba impande zihanganye kwifata no gushyigikira amasezerano y’amahoro yemeranyijwe mu 2018.”
Ubutumwa bw’uyu muryango bukomeza buvugane ko “ibyo nibidakorwa Sudani y’Epfo ishobora gusubira mu ntambara itazasenya gusa Sudani y’Epfo ahubwo izanagira n’ingaruka ku karere kose.”
Umwuka mubi wadutse hagati ya Riek Machar na Perezida Salva Kiir mu kwezi gushize, nyuma y’uko uyu wa kabiri yari amaze kwirukana akanasimbuza ba visi perezida babiri hamwe n’umukuru w’urwego rushinzwe umutekano n’ubutasi mu gihugu bose bo ku ruhande rwa Machar.
Ni umwuka mubi wanateje imirwano yahuje ingabo za Leta n’inyeshyamba bisanzwe bizwi ko ziri ku ruhande rwa Machar. Ni imirwano yabereye mu Mujyi wa Nassir, mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Sudani y’Epfo.
Ubushyamirane mu Murwa Mukuru wa Sudani y’Epfo i Juba bwafashe indi ntera ubwo muri uku kwezi bamwe mu baminisitiri n’abakuru mu gisirikare bo ku ruhande rwa Machar batabwaga muri yombi.
Amakuru atandukanye avuga ko Salva Kiir afite impungenge ko mukeba we Riek Machar yaba ashaka kumuhirika ku butegetsi, ibyatumye yitabaza ingabo za Uganda ngo zimufashe guhangana n’uriya Visi-Perezida we.
