Perezida Kagame yashyizeho umuyobozi mushya wa RIB

Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, yari iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, Col Pacifique Kayigamba Kabanda, Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB asimbuye Col (Rtd) Ruhunga Kibezi Jeannot.

Iyi nama yafatiwemo iki cyemezo cyo gusimbuza Col (Rtd) Ruhunga Kibezi Jeannot kuri uyu mwanya yari amazeho imyaka 7, yateranye kuri uyu wa Kabiri taliki 26 Werurwe 2025.

Muri Gicurasi Umwaka ushize nibwo Perezida Kagame, yari yagize Col Pacifique Kabanda Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare.

https://youtu.be/h2Lwh0OYgQg?si=E_C3s651yV97-ayG

Mu gihe Col (Rtd)Ruhunga Kibezi Jeannot yari amaze ayobora RIB, yayifashije kurwanya ibyaha bitandukanye birimo n’ibikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Col (Rtd) Ruhunga ni umwe mu ba mbere batangiranye na  RIB kuva yashyirwaho n’itegeko muri Mata 2017, icyo gihe ikaba yarahawe inshingano zo kugenza ibyaha, mbere zabarizwaga muri Polisi y’u Rwanda.

Col Pacifique Kayigamba Kabanda yahawe inshingano zo kuyobora RIB
Col (Rtd) Ruhunga Kibezi Jeannot yasimbuwe ku mwanya w’umuyobozi wa RIB

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Don`t copy text!