Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara wahoze mu ngabo z’u Rwanda yitabye Imana

Kuri uyu wa Gatatu taliki 26 Werurwe 2025, Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara yitabye Imana, azize uburwayi bwa kanseri yari amaranye igihe.

Brig Gen (Rtd) Rusagara wahoze mu ngabo z’u Rwanda, yatawe muri yombi mu 2014, akurikiranyweho ibyaha birimo kwamamaza nkana ibihuha no kugomesha rubanda abangisha ubutegetsi buriho, gukora igikorwa kigamije gusebya Leta ari umuyobozi, ndetse no gutunga imbunda binyuranije n’amategeko.

Nyuma yo kutanyurwa n’igihano yari yarakatiwe n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare mu 2016 cyo gufungwa imyaka 20 nyuma y’uko rumuhamije ibyaha byose yashinjwaga, mu Ukuboza 2019 yarajuriye, Urukiko rw’Ubujurire rumukatira igifungo cy’imyaka 15.

https://youtu.be/h2Lwh0OYgQg?si=E_C3s651yV97-ayG

Brig Gen (Rtd) Rusagara mbere yo gusezererwa mu ngabo z’u Rwanda mu 2013, yakoze imirimo itandukanye irimo kuba umuyobozi ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga bwa gisirikare (Defence Attaché) muri Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza.

Ikindi kandi yabaye Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’Ingabo, Umuyobozi w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ndetse n’umuyobozi w’ishuri rikuru rya gisirikare i Nyakinama riherereye mu Karere ka Musanze.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Don`t copy text!