Umugabo witwa Habumugisha Theoneste wo mu Karere ka Kayonza, aravugwaho kwigabiza urugo rw’umubyeyi we agatemagura igiti cya avoka, bamwe mu babibonye bavuga ko iki giti cyatemwe mu cyimbo cy’umuntu.
Ibi byabaye ku wa Gatandatu taliki 22 Werurwe 2025, bibera mu Mudugudu wa Kabarondo, mu Kagari ka Cyabashwa, ho mu Murenge wa Kabarondo.
Umukecuru wo muri uru rugo rwatemwemo igiti cya avoka akaba na n’umubyeyi wa Habumugisha, yabwiye BTN TV ko amakuru y’itemwa ry’icyo giti yayamenye ari kwa muganga ubwo abaturanyi be ndetse n’umwana we wundi bamumenyesheje ibyabaye ndetse bakanamusaba kujya kwishinganisha kuko ibyakozwe byakozwe mu cyimbo cye.
Ati: “Theoneste ni umwana wanjye wa gatatu, natunguwe no kumva abaturanyi banjye bampamagara kuri telefoni bamenyesha ko yatemaguye iki giti cya avoka nsaruye ku nshuro ya 13, aho bambwiye ko yagitemye mu cyimbo cyanjye nyuma yuko yaje akambura. Uko bigaragara yabikoze ari jye ashaka gutema.”
Akomeza agira ati: “Mu byukuri uyu mwana ntakintu nzi dusanzwe dupfa, icyabimuteye kirahari. Abaturage bari kunsaba kwishinganisha mu buyobozi no kwigengeserera.”
Umuvandimwe muto wa Habumugisha Theoneste, aganira na BTN TV, yagize ati: “Ubwo mukuru wanjye yari ari gutema igiti, nagerageje kumubuza ariko ambera ibamba ahubwo amenyesha ko agitemye mu cyimbo cya nyiracyo kuko yari bumukorere ibyo agikoze.”
Abaturanyi b’uyu muryango barimo na nyina wabo wa Habumugisha bavuze ko ibyabaye ari agahoma munwa kuko bikubiye mu bukunguzi Habumugisha amaze iminsi yaradukanye ndetse bakanagaragaza inkeke baterwa no kuba asigaye agendana umuhoro buri munsi bityo bagasaba ko uyu mukecuru ubuyobozi bwamuba hafi.
Umukuru w’Umudugudu wa Kabarondo yahamirije Umunyamakuru wa BTN TV ko ikibazo cy’uyu mugabo ubuyobozi bwakimenye ndetse ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha nyuma yuko inzego z’umutekano zimutaye muri yombi.
Umunyamakuru wa BTN TV dukesha iyi nkuru yavuze ko yagerageje kubaza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo iby’iki kibazo, ntibimushobokere kuko ngo yari ari mu nama.

