Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’iza Mozambique zatabaye abaturage bari bashimuswe n’ibyihebe mu Ntara ya Cobo Delgado mu Majyaruguru ya Mozambique.
Iki gikorwa cyakozwe ku Cyumweru taliki 23 Werurwe 2025, nk’uko bitangazwa na ‘Club Mozambique’.
Bivugwa ko mugitondo cyo ku Cyumweru ibyihebe byahagaritse imodoka eshanu z’abagenzi mu Karere ka Macomia, zavaga muri Mueda zerekeza Pemba, bishimuta abaturage bari bazirimo.
Umwe mu bari bashimuswe aganira n’itangazamukuru yagize ati: “Twarenze Chai baraduhagarika, badutegeka kuva mu modoka, ubundi batujyana mu mashyamba.”
Iki gikorwa kikimara kuba, Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zahise zimenya aya makuru, zihutira gutabara.
Uwo muturage waganiriye n’itangazamukuru akomeza agira ati: “Batubwiraga ko bagiye kutwica. Turashimira Ingabo zacu n’iz’u Rwanda, zaje ziri mu modoka zidatoborwa n’amasasu, ubundi ibyihebe birahunga.”
Kugeza magingo aya ntirahatangazwa umubare w’abaturage bari bashimuswe n’ibyihebe byaba byaraguye muri iki gikorwa cy’ubutabazi.
Iki gikorwa cyo gushimuta abaturage cyabaye nyuma y’umunsi umwe n’ubundi ibi byihebe bisahuye ikamyo yari itwaye isima ndetse bikomeretsa abantu babiri barimo n’umushoferi.
Hagiye gushira imyaka 5 bwa mbere u Rwanda rwohereje ingabo zarwo mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma yo kubisabwa na Leta ya Mozambique, kuko abasirikare bayo bari barazahajwe n’umutwe w’iterabwoba wa Ahlu Sunnah wa Jamaah.
Ubutumwa bw’ibanze bw’Ingabo z’u Rwanda ni ukurwanya uyu mutwe w’iterabwoba wari warabaye ikibazo ku mutekano w’Intara ya Cabo Delgado kandi zisa n’izamaze kubigeraho, kuko ibice byose by’iyo Ntara zigenzura byabohowe.
Umuvugizi w’Ingabo z’u, Brig. Gen. Rwivanga, aherutse gutangariza Igihe kokugeza ubu muri Mozambique amahoro yamaze kugaruka, nubwo hatabura udutero shuma.
Yagize ati: “Mozambique imeze neza cyane, tumaze gukora operasiyo za gisirikare zihagije, niba mwibuka umubare w’ingabo zacu wariyongereye, dufata ibice SADC yari irimo, ahantu hitwa Macomia, mbere twari dufite uturere tubiri twonyine twa Palma na Mocimboa da Praia, ariko Umuyobozi w”igihugu kubera icyizere yari adufitiye asaba ko tujya n’ahandi.”
Brig. Gen. Rwivanga yakomeje avuga ko ibice SADC yari irimo byari bikirimo umwanzi, ku buryo byatanze akandi kazi ku Ngabo z’u Rwanda.
Akomeza agira ati: “SAMIM (Ingabo zari mu butumwa bwa SADC) ivuye ahitwa Macomia umwanzi yari akiriyo, yari ahantu hitwa Katupa mu ishyamba rimeze nka Nyungwe, dukora operasiyo nyinshi turahamuvana, dukora n’izindi ku nkengero z’amazi, tugenda tumuvana mu birindiro bye. Ubu twavuga ko hatekanye, uretse utuntu duto tubaho natwo tugerageza gukemura umunsi ku munsi.”
