Ku Cyumweru taliki 23 Werurwe 2025, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, Lt. Gen Jules Banza yagiye i Kisangani mu Murwa Mukuru w’Intara ya Tshopo, mu rwego rwo kugenzura ingabo no kureba ko ziteguye kurinda uyu Mujyi ushobora gufatwa na M23 mu minsi iri imbere.
Lit. Gen Banza yageze ku kibuga Mpuzamahanga cya Kisangani yakirwa n’abasirikare barimo Lit. Gen Pacific Masunzu, ndetse n’abandi bayobozi bo mu nzego za gisivile bo muri uwo Mujyi wa Kisangani.
Uru ruzinduko ruri mu ruzinduko ruzenguruka igihugu rugamije gusuzuma gahunda z’umutekano n’imikorere y’imitwe ya gisirikare yoherejwe mu gihugu hose, cyane cyane mu karere ka 3 k’ubwirinzi.
Lit. Gen Banza arateganya gusura ahantu henshi h’ingenzi habarizwa igisirikare mu karere. Intego nyamukuru y’ubu butumwa ni ugusuzuma uko ingabo ziteguye kumenya ibibazo zishobora kuba zifite z’ibikoresho cyangwa imikorere , ndetse no gushimangira imikorere y’ingabo ku rugamba.
Uru ruzinduko rw’isuzuma rwerekana icyifuzo cy’abayobozi b’igisirikare cya Congo cyo kugenzura byimazeyo ingabo zishinzwe kurinda ubutaka bw’igihugu n’ubusugire bw’igihugu.
Uyu Mugaba Mukuru w’Ingabo za FARDC agiye i Kisangani, mu gihe Gen Muhoozi Kainerugaba, ku Cyumweru yari yasabye abarwanyi ba M23 gufata Kisangani vuba cyangwa ingabo ze za UPDF zikawifatira.
