Gen Muhoozi yateguje ko ingabo ze zigiye kubohoza Umujyi wa Kisangani muri Congo

Kuri iki Cyumweru taliki 23 Werurwe 2025, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko mu minsi iri imbere ingabo ze cyangwa M23 zishobora kwinjira mu Mujyi wa Kisangani wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, yagize ati: “Ingabo za Uganda cyangwa M23 zishobora kuba zizaba ziri mu Mujyi wa Kisangani mu cyumweru kimwe.”

Ubu butumwa bwa Gen Muhoozi bwaje bukurikira ubundi bugira buti: “Nakiriye ubutumwa bwinshi bwa Whatsapp bw’abaturage batuye Kisangani. Ejo tuzafata uyu mujyi niba Muzehe ( Museveni) abitwemereye. Baturage ba Kisangani , tuje ku babohora. Ingabo z’Imana ziraje.”

Umujyi wa Kisangani ufatwa nk’Umujyi wa kane muri Congo, uzwiho ubucuruzi bw’ibintu bitandukanye by’umwihariko ukarangwamo n’ibirombe by’amabuye y’agaciro, kimwe n’Umujyi wa Lubumbashi.

Mu gihe ingabo za Uganda, UPDF cyangwa M23 zaba zinjiye mu Mujyi wa Kisangani, bishobora gusubiza inyuma intambwe igamije guhosha ibiganiro yari imaze guterwa.

Umutwe wa M23 uherutse gutangaza ko warekuye Umujyi wa Walikale wari umaze iminsi mike wigaruriye, gusa uracyagenzura ibindi bice binini byo muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Epfo mu Burasirazuba bwa Congo.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Don`t copy text!