Umujyi wa Kigali Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Rusororo,mu Kagari ka Gasagara Umudugudu wa Kamasasa, Abaturage bangirijwe imitungo na Kompanyi ya Kigali Mining Campany Ltd icukura amabuye y’agaciro baratabaza abayobozi kubafasha gukurikirana ikibazo cyabo imvura itaratangira kubangiriza cyangwa ngo bahaburire ubuzima.
Inkuru iheruka yo kuwa 8 Kanama 2024 Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali NTIRENGANYA Emma Claudine yari yabwiye umurunga.com ko bari kubikurirana .
Yagize ati:”Yego twarabitangiye kubera ko twasabye umushoramari kuba ahagaritse imirimo.”
Yakomeje ahumuriza abaturage ko guhera 08 Kanama 2024 bahagaritse iyi Kompanyi
ati:” Uyu munsi imirimo yahagaze icyo twabizeza ni uko Ubuyobozi buza gukomeza kubikurirana kuko ubundi biba bivuga ngo iyo hari Kompanyi ije gucukura cyangwa ibindi bikorwa bitandukanye hanyuma ukangiza imitungo y’abaturage icyo gihe uba ugomba kubishyura.”
Mu nama yagiriye abacukura yagize ati:”Iyo urenze imbago baguhaye waba uzirenze unyuze hejuru cyangwa munsi y’ubutaka icyo gihe uteza ibibazo waruziko ukurikiranye inyungu nyinshi,ya nyungu ikaburiramo ukabanza kwishyura abo wateje ibihombo.”
Nyuma y’uko Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali ahumurije abaturage bagize ikizere ko ikibazo cyabo kiri gukurikiranwa kigiye gukemuka ,ariko kigenda kiyoyoka uko bihe bigenda bishira , Abaturage bavuga ko bagiye bumva n’ubundi bacukura bakavuga ko bacukura n’ijoro bakararamo bugacya barangije akazi ngo babuzwa kuryama.
Mu ibaruwa yo Kuwa 14 Kanama 2024 ,dufitiye kopi abaturage bagera ku 8 bandikiye umuyobozi w’Akarere ka Gasabo
Impamvu:Gusaba ingurane ku mitungo yangijwe na Kampani
Bwana Muyobozi,
Twebwe Abaturage bagizweho ingaruka n’ibikorwa bya Kigali Mining Campany Ltd Tubandikiye tubasaba ko mwadufasha kwimurwa kuko dutuye hafi y’ibyobo bicukurwamo amabuye y’agaciro na Kigali Mining Campany Ltd bikaba byaramaze kudushyira mu manegeka kuko ubutaka bwatangiye kuriduka hari n’amazu yabigendeyemo izindi zikaba zarangiritse, ubutaka bugatebera bukadutwarira imitungo twari dufite.
Bwana Muyobozi dushingiye ku ibaruwa Kampani ya Kigali Mining Campany Ltd bandikiwe n’ikigo k’igihugu gishinzwe ibidukikije ,Rwanda Environment Management Authority (REMA),basabwa guhagarika ibikorwa byangiza ibidukikije,aho mu ngingo ya 4 basabwaga kubanza kwimura abaturage nubwo bitakozwe.
Bwana Muyobozi,ubu dufite impungenge ko mu gihe imvura yagwa byateza inkangu bikadusiga iheruheru,nyamara iyi Kigali Mining Campany Ltd yarahagaritswe tariki ya 26 Werurwe 2024 ariko igakomeza gukora.
Kumugereka murahasanga ibaruwa ibahagarika n’urutonde rw’abaturage bafite imitungo yangiritse.
Tubaye tubashimiye ,Mugire amahoro.
Bimenyeshejwe:
-Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali
-Umunyamabanga NShingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo
-Umunyamabanga NShingwabikorwa w’Akagari ka Gasagara.
Bavuga ko basabwe kuyohereza kuri Email y’akarere ka Gasabo bigakorwa ariko ntacyo byatanze.
Mu ibaruwa umurunga.com dufitiye kopi yanditswe na REMA yo Kuwa 26 Werurwe 2024 ifite N 0689/DECE/2024 yo guhagarika ibikorwa byangiza ibidukikije yandikiwe Umuyobozi mukuru wa Kigali Mining Campany Ltd.
Hasabwe ibintu bigera kuri 6 byo gukora kugira ngo babe bakomeza imirimo yo gucukura amabuye y’agaciro, ingingo abaturage basaba yo kwimurwa ni iya Kane.
Ingingo ya 4 yagiraga it:”Kwimura abaturage batuye hafi y’ibyobo mucukuramo amabuye bashyizwe mu manegeka mu rwego rwo kwirinda impanuka byateza.”
Iyi ngingo niyo abaturage bashingiraho bavuga ko hakorwa ibishoboka byose akabimura kuko imirima iratebera amazu akiyasa (agasaduka), bavuga ko kuba imirimo yarakomeje nyamara yari yarahagaritswe byabateye ubwoba ko bitazakorwa.
Kubera ko yimuye aho yogerezaga, agakomeza gukora ntakibazo abaturage barataka barasaba gufashwa kuko bafite impungenge ko imvura yabasenyera.
Umusaza witwa UWIMANA Thacie avuga ko bategereje ingurane amaso yaheze mu kirere kuko bahora babatumaho bakemera ko agiye kubishyura ati:” Tumaze kujya kubiro by’akagari inshuro zirenga eshatu tuhava yemeye ko agiye kutwishyura imbere y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari Gasagara ,ariko ntibikorwe ubu twarayobewe pe.”
Akomeza avuga atazi impamvu yahagaritswe agakomeza akazi atubahirije ibyo yasabwe n’Ubuyobozi birimo kubimura bakava hejuru y’ibyobo bacukuramo.
Umuturage witwa Uwitonze Theonest ufite ikibanza cyatebeye avuga ko we bemeranyije amafaranga ariko igihe cyo kwishyurwa ntibikunde ati:”Yantumyeho twumvikana ingurane azanyishyura ariko na nubu ntabwo aranyushyura pe.”
Rwingamba Jean Claude uvuga ko inzuye yamaze kwangirika avuga ko bahora batumizwa ku kagari ariko nta gisubizo bitanga.
Umurunga.com twagerageje kuvugisha bwa Bwana Mutanguha Caplace uyobora KMC ,uko ikibazo kibangamiye abaturage nuko agiye kugikemura maze aduha Ubutumwa kuri Whatsapp ati:”Mwaramutse abaturage bamwe bari kurutonde rw’abazimurwa twarumvikanye ku kagari n’ubuyobozi buhari,abandi bazanamo amananiza bifuza, duhitamo kubakorera igenagaciro, ku mazu no mu bihingwa bafite, mu mirima yabo abemeye ko basanirwa nabo byumvikanweho amafaranga yarabonetse hasigaye ko tubisoreza kwa noteri abazanye amananiza nabo bizamenyeshwa ubuyobozi bikorere igenagaciro (contre exepritise) ntabwo birenza ibyumweru bibiri bitarangiye cyane ko dushaka ko iki ikibazo kitazongera kugaruka, abandi ibyangombwa byubutaka n’amazu bitanditseho ntabwo aribo tuzishyura kugeza habonetse abo byanditseho, ariko tuzasaba n’akarere baduhe konti tuyashyiraho ajyanye n’igenagaciro bakorewe mugihe batabonetse.”
Ibi byose byabaye imfabusa kuko ibyumweru bibiri barashize, abaturage bahora batumizwa mu kagari,bakemererwa ko bagiye kwishyurwa,ariko amaso yaheze mu kirere ariyo mpamvu batabaza Ubuyobozi bukuru bw’igihugu ko bafashwa gukurwa mu manegeka bashyizwemo niyi Kompanyi icukura amabuye.
Biteganyijwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Werurwe 2025 hari bamwe babwiye umurunga.com ko yemereye ko abishyira nubwo ntakizere babifitiye.
Hakunze kumvikana abaturage hirya no hino mu gihugu bataka kwangirizwa imitungo na Kompanyi zicukura amabuye y’agaciro ariko guhabwa ingurane bikagorana.

