Papa Francis yagaragaye mu ruhame

Kuri iki Cyumweru,Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Fransisiko yagaragaye bwa mbere mu ruhame nyuma y’ibyumweru birenga bitanu ari mu bitaro aho yari arimo kuvurirwa indwara z’ubuhumekero.

Papa Fransisiko yagaragaye ku rubaraza rw’ibitaro bya Gemelli biherereye i Roma ubwo yasuhuzaga abantu,mbere y’uko asezererwa kuri iki gicamunsi. Abaganga batangaje ko nubwo yoroherewe ava mu bitaro ariko agakomeza kwitabwaho kugira ngo akire neza.

Ku itariki ya 14 Gashyantare 2025, Papa Francis w’imyaka 88, nibwo yakorewe usuzuma ryimbitse abaganga basanga arwaye umusonga mu bihaha byombi.

Abakirisitu Gatolika n’abandi ku Isi basabwe kumusengera bamwifuriza gukira vuba aho bamwe bajyanaga indabo na za biju ku Bitaro bya Gemelli bamusengera.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Don`t copy text!