AFC/M23 yatangaje ko yavanye ingabo zayo mu Mujyi wa Walikale no mu nkengero zayo, nyuma y’iminsi mike iwirukanyemo ingabo za FARDC n’abambari bazo.
Lawrence Kanyuka, uvugira ihuriro rya AFC ibarizwamo M23, yemeje aya makuru mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa Gatandatu taliki 22 Werurwe 2025.
Iryo tangazo rigira riti: ” Iki cyemezo kiri mu murongo w’agahenge k’uruhande rumwe katangajwe ku wa 22 Gashyantare 2025, no gushyigikira gahunda z’amahoro zigamije guteza imbere ibisabwa ngo habe ibiganiro bigamije gukemura impamvumuzi w’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC.”
Uyu Mujyi wa Walikale wari wigaruriwe n’abarwanyi ba M23 ku wa 19 Werurwe, nyuma y’uko ihuriro ry’ingabo za Kinshasa, zigafata icyemezo zigahungira mu Mujyi wa Kisangani.
Nyuma y’uko M23 ivuye mu Mujyi wa Walikale, yasabye abawutuyemo ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze gufata ingamba zo kwicungira umutekano, mu rwego rwo kurinda abaturage ndetse n’ibyabo.
Kanyuka akomeza avuga ko ishyigikiye ko amakimbirane AFC/M23 ifitanye na Leta ya Congo yakemuka mu mahoro, anashimangira ko AFC/M23 icyiteguye kurinda abaturage ndetse n’ibirindiro byayo.
Uyu mutwe icyakora wateguje ko Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya RDC niriramuka rigabye ibitero ku baturage barimo n’abo mu bice ugenzura ndetse no ku birindiro byabo, uzahita wisubira kuri kiriya cyemezo wafashe.
