Umunyamakuru Jean Lambert Gatare yitabye Imana

Umunyamakuru Jean Lambert Gatare wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye hano mu Rwanda, yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu taliki 22 Werurwe 2025, agiye mu gihugu cy’u Buhinde aho yari yarangiye kwivuruza.

Iyi nkuru y’akababaro y’urupfu rwa Jean Lambert Gatare, yamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, aho nyakwigendera yaguye mu Buhinde aho yari amaze iminsi yarangiye kwivuza.

Ejo hashize ku wa Gatanu nibwo yatangiye kuremba ndetse biza kurangira yitabye Imana.

Jean Lambert Gatare ni umwe mu banyamakuru bakunzwe cyane mu Rwanda, by’umwihariko mu bijyanye n’imikino ndetse no kwamamaza.

Yatangiye gukora kuri Radio Rwanda mu 1995. Guhera mu 2011 yatangiye gukorera Isango Star. Mu 2020 aza kugirwa umuyobozi w’agateganyo w’ikinyamakuru Rushyashya.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Don`t copy text!