Kayonza: Umushumba yishwe n’inkoni yakubiswe azira kwiriza inka ubusa

Inzego z’umutekano zikorera mu Karere ka Kayonza, zataye muri yombi umugabo w’imyaka 37 y’amavuko usanzwe ari unworizi muri aka karere, ashinjwa gukubita umushumba we inkoni mu mutwe akamwica, amuziza ko yirije inka ubusa atazishakiye ubwatsi.

Ibi byabereye mu Murenge wa Gahini, Akagari ka Juru ho mu Mudugudu wa Nyakabungo, ku wa Gatatu taliki 19 Werurwe 2025.

Gitifu w’Umurenge wa Gahini, Murekezi Claude, yatangaje ko uwo mugabo yakubise umushumba we w’imyaka 53 y’amavuko inkoni zo mu mutwe nyuma yo kumushinja kwiriza inka ze ubusa.

Ati: “Ni umugabo w’umworozi yakubise umushumba we kubera ko yasanze inka ze zabwiriwe, uwo mushumba akirirwa mu kabari bituma inka ze zirirwa ubusa. Yamukubise inkoni mu bice by’umutwe bituma ava amaraso menshi biza kumuviramo kwitaba Imana.”

Gitifu Murekezi yongeyeho ko uyu mworozi yahise atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano, ndetse ko yamaze gushyikirizwa inzego z’ubugenzacyaha kugira ngo akorerwe dosiye.

Akomeza avuga ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Gahini kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Yagize ati: “Ubutumwa rero twaha abaturage ni uko tubashishikariza kureka kwihanira kuko ni icyaha, inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano ziriho kugira ngo zifashe abantu, ntabwo umuntu akwiriye gukoreshwa n’umujinya ngo yihanire kuko bituma wisanga mu byaha nyamara wakareze uwo wagukoshereje akaba ariwe ubihanirwa.”

https://youtu.be/IcxmFyptuC8

Gitifu Murekezi yoboneyeho no gusaba abaturage kumva ko umuntu wese afite igitinyiro nta muntu ukwiriye gutesha undi agaciro kugeza ubwo hari uwumva ko kuba inka zabwiriwe biruta ubuzima bw’umushumba we. Kugeza ubu uwo mworozi afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rukara.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Don`t copy text!