Nyanza: Akarere kahannye Diregiteri ukekwaho kubura ibiryo by’abanyeshuri

Mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Kibirizi haravugwa inkuru y’Umuyobozi w’Ishuri rya E.S Kibirizi wahanwe n’ubuyobozi bw’akarere, akekwaho kubura ibiryo by’abanyeshuri.

Amakuru agera ku itangazamakuru avuga ko Diregiteri wa E.S Kibirizi, Munyaneza Lambert yahanwe amezi atatu adakora ndetse atanahembwa.

Bamwe mu baganiriye n’itangazamukuru bavuga ko ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwakoze ubugenzuzi busanga hari ibiryo birimo Kawunga, amavuta n’ibindi by’abanyeshuri bitari aho bibikwa kandi atanabashije gusobanura aho byagiye niko gufata icyemezo cyo kumuhanisha kumara amezi atatu adahembwa atanakora.

Kayitesi Nadine, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yavuze ko Diregiteri Munyaneza bamuhannye.

Ati: “Yahanwe n’akanama gashinzwe gukurikirana amakosa kubera amwe mu makosa mu micungire mibi y’umutungo w’ikigo.”

Ishuri rya E.S Kibirizi risanzwe ryigagamo abanyeshuri bataha rikaba rifite icyiciro rusange, rikanagira amashami atandukanye.

Umuseke dukesha iyi nkuru bavuga ko Diregiteri Munyaneza Lambert uvugwa bamubajije icyo yavuga ku byo avugwaho ababwira ko ibyo byose byabazwa ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza.

https://youtu.be/ixQ1aI5kRU0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Don`t copy text!