Mu Karere ka Gatsibo Umurenge wa Gasange haravugwa urupfu rutunguranye rw’Umubyeyi witwa Uwajeneza Marie Claire uri mu kigero cy’imyaka 60 wasengeraga muri ADEPR Gasange.

Amakuru avuga ko uyu nyakwigendera yavukiye mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Byumba mu cyahoze ari Komini Kibari.
Amakuru agera ku Umurunga.com avuga ko mu mikurire ye yaranzwe n’imirimo myiza no gufasha abakeneye ubufasha n’ubwo yakuze nawe ari imfubyi.
Bivugwa ko nyuma yo gushaka umugabo baje kwimukira mu murenge wa Gasange ho muri Gatsibo ngo byari mu mugambi w’Imana kuko yimutse amaze gushyingirwa mu mwaka 2000 akaba yarabyaye abana umunani barimo abahungu bane n’abakobwa bane.
Yakoze imirimo itandukanye aha muri Gatsibo yo kwiteza imbere no gufasha abandi bakeneye ubufasha.
Imirimo yakoze harimo kugemurira abarwayi ku kigo nderabuzima cya Gasange, gufasha abakene,aho yafataga abana bo mu muhanda akabasubiza ku ishuri akabaha ibyo bakeneye ngo basubire mu ishuri babashe kwiga neza.
Hari amakuru avuga ko yari asanzwe afite Alimentasiyo ye bivugwa ko iyo imvura yagwaga yahaga abaje kugama icyayi ntakiguzi ibyo bigafasha abamugana, byatumaga bishimira ineza ye n’umutima mwiza yagiraga.
Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye kuwa mbere tariki 17 Werurwe 2025 yafashwe aremba, acika intege, afite umuriro bahise bamujyana ku kigo Nderabuzima cya Gasange bamwohereza ku Bitaro bya Kiziguro babonye uko arembye bamwoheza ku Bitaro bya Rwamagana naho baje kumwohereza kubitaro bya Kanombe ariho yaguye ahamaze iminsi ibiri.
Biravugwa ko yazize indwara ya Diyabete (Diabete).
Abaturage bakaba babajwe n’inkuru y’urupfu rwa Uwajeneza Marie Claire akaba yari asanzwe ari umukirisitu mu itorero rya ADEPR Gasange,akaba yari n’umuririmbyi.
Biteganyijwe ko ashyingurwa Kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Werurwe 2025 mu irimbi rya Kiziguro.

