Leta ya Congo itanze umucyo ku bivugwa ko izaganira na M23

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemeye ko izitabira ibiganiro by’amahoro bizayihuza n’umutwe wa M23 uhanganye nayo mu mirwano.

Umuvugizi wa Perezida Félix Tshisekedi wa RD Congo, Tina Salama yemeje aya makuru ubwo ku Cyumweru taliki 16 Werurwe 2025, yagiranaga ikiganiro na Reuters.

Mu gutangaza ibi Tina Salama yavuze ko atahita yemeza abazahagararira Leta ya Kinshasa, ati: “Kugeza ubu, ntabwo twavuga abagize itsinda.”

Umutwe wa M23 wemeje ko wakiriye ubutumire bwa Angola, bwaturutse kuri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Tete Antonio. Yagaragaje ko yiteguye kwitabira ibiganiro by’amahoro.

Ku wa Kabiri w’icyumweru gishize, ni bwo Perezida João Lourenço wa Angola yafashe icyemezo cyo gutangiza ibi biganiro by’amahoro, nyuma yo kwakira Tshisekedi i Luanda.

Ibiro bya Perezida wa Angola byatangaje ko ibi biganiro bitaziguye biteganyijwe kuzatangira ejo ku wa Kabiri taliki 18 Werurwe 2025, nyuma y’igihe kirekire Leta ya RDC ivuga ko itazaganira na M23.

https://youtu.be/U3yT24WDH2E

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Don`t copy text!