Special Force ya RDF yahawe umuyobozi mushya

Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, RDF, akaba na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakoze impinduka mu ngabo z’u Rwanda, zasize ashyizeho umuyobozi w’umutwe w’Ingabo zidasanzwe ‘Special Force’.

Inshingano zo kuyobora Special Force ya RDF zahawe Col Stanislas Gashugi wabanje kuzamurwa na Perezida Kagame akagirwa Brigadier General.

Brig Gen Gashugi yasimbuye kuri izi nshingano Maj Gen Karusisi Ruki wari umaze igihe ayobora ziriya ngabo.

Itangazo ry’Ingabo z’u Rwanda rivuga ko Maj Gen Ruki yahise asabwa gusubira gukorera ku Biro bikuru by’Ingabo z’u Rwanda, mu gihe agitegereje ko ahabwa izindi nshingano.

Mu 2021 ni bwo Brig Gen Gashugi yari aherutse kuzamurwa mu ntera ubwo yari yavanwe ku ipeti rya Lieutenant Colonel agirwa Colonel.

Icyo gihe yanahise agirwa ukuriye ibikorwa bya gisirikare (defence attaché) muri Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Don`t copy text!