Mu Karere ka Nyamasheke habereye impanuka y’ikamyo ya FUSO yagonze umwana witwa Uwamahoro Valentine w’imyaka 8 y’amavuko wari kumwe na bagenzi be bavuye kwiga ahita yitaba Imana.
Iyi mpanuka y’imodoka yabaye ku wa 5 Werurwe 2025, ibera mu muhanda Rusizi-Nyamasheke urenze gato isantere ya Kinini mu Kagari ka Rwesero mu Murenge wa Kagano.
Iyo kamyo bivugwa ko yari ifite umuvuduko mwinshi yagonze uyu munyeshuri mu gihe cya Saa kumi n’imwe ubwo abanyeshuri bari bavuye ku ishuri, bageze ahitwa kuri Konsaseri.
Aho hantu impanuka yabereye ngo hakunze kubera impanuka kuko ngo hatashira amezi atatu hatabereye impanuka, ibi bivugwa na bamwe mu bahatuye.
SP Emmanuel Kayigi, uvugira Polisi y’u Rwanda Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yavuze ko iyi mpanuka yatewe n’uburangare bw’umushoferi.
Yagize ati: “Ntabwo nibura imodoka yamugonze yambuka umuhanda arimo hagati, yagenderaga ku ruhande, iyo umushoferi aza kuba atarangaye ntabwo yari kumugonga, ni uko yasatiriye inkombe z’umuhanda aho uwo mwana yagendaga.”
SP Kayigi akomeza avuga ko icyifuzo cy’abaturage basaba ko aho iyi mpanuka yabereye hashyirwa ibyapa bigaragaza ko ari hafi y’ikigo cy’ishuri, mu rwego rwo gukumira impanuka kigiye gusuzumwa.
Akomeza agira ati: “Ntabwo twari tuzi ko hakunze kubera impanuka, ni amakuru muduhaye ariko, abantu basuzuma dufatanyije n’izindi nzego kugira ngo niba ari ibyapa bikenewe aho hantu bihashyirwe impanuka zigabanyuke kuko icyo dukeneye cyane ni umutekano w’abantu.”
Bamwe mu babonye iyi mpanuka bavuga ko iyi kamyo nyuma yo kugonga uyu mwana yamutwaye mu mapine ibice by’umubiri bigenda bisigara mu nzira.
Muri iyi modoka inzego zibishinzwe zasanzemo urwagwa shoferi na tandiboyi we bagendaga banywa. Umushoferi afungiye kuri Statiyo ya Polisi ya Kagano, na ho umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku Bitaro bya Kibogora.