Umunyamabanga NShingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi,mu Karere ka Muhanga Nteziyaremye Germain ndetse n’umugenzacyaha ,batawe muri yombi bakekwa kwakira ruswa y’umuturage.
Amakuru dukesha umuseke avuga ko Umunyamabanga NShingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi, Nteziyaremye Germain yatawe muri yombi n’urwego
rw’Ubugenzacyaha ishami rishinzwe kurwanya ruswa rikorera mu Mujyi wa Kigali.
Bamwe mu bavuganye n’Itangazamakuru bavuga ko Gitifu Nteziyaremye Germain yari amaze iminsi akorwaho iperereza na RIB, ku cyaha cy’indonke y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150 umuturage yamuhaye kugira ngo asibanganye ibimenyetso ku cyaha yari akurikiranyweho cyo gutema ishyamba rya Leta atabiherewe uruhushya.
Bakavuga ko Gitifu Nteziyaremye Germain akimara kumenya ko uwo muturage yatemye ishyamba rya Leta,yamuciye amande ariko inzego z’ubugenzacyaha zikomeza kugenza icyaha kugira ngo aryozwe ibyo yakoze.
Umwe mu batanze ayo makuru yagize ati:”Gitifu abisabwe n’Umuvandimwe w’uyu washinjwaga gutema ishyamba rya Leta mu buryo butemewe ,yashatse amafaranga ayoherereza umuntu ngo ayamuhere Nteziyaremye amugire muri dosiye arayamuha aburizamo dosiye yo kumufunga.”
Undi yagize ati:”Gitifu aheruka ku kazi ku wa Kabiri w’iki cyumweru kuva icyo gihe nta muntu uramubina.”
Umuvugizi wa RIB, Dr,Murangira B, Thierry yabwiye itangazamakuru ko yatawe muri yombi akaba bamufungiye kuri sitasiyo ya Nyarugenge mu gihe dosiye igitunganywa ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.
Yagize ati:”Tariki ya 27 Gashyantare 2025, RIB yafunzwe Umunyamabanga NShingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga witwa Nteziyaremye Germain n’Umugenzacyaha witwa Gatesi Francine bakurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira ruswa y’amafaranga 150,000Frw ndetse n’ubufatanyacyaha kuri icyo cyaha kugira ngo hafungurwe umuntu wari ufunzwe kubera ibyaha yarakurikiranyeho byo kwangiza ishyamba rya Leta.”
Dr Murangira avuga ko aba bakurikiranyweho gusaba no kwakira indonke.Icyaha giteganywa n’ingingo ya 4 y’itegeko N⁰54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.
Aba baramutse babihamijwe n’urukiko bahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu ya y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
RIB yibukije abaturarwanda ko itazihanganira uwo ariwe wese ukora icyaha nkiki cyo gusaba no kwakira ruswa yitwaje umwuga akora.
Yibukije abantu bose ko ari icyaha kidasaza kandi gihanwa n’amategeko kandi ubikoze wese azafatwa agashyikirizwa Ubutabera.