Thursday, February 27, 2025
spot_img

Latest Posts

Elon Musk ashobora kwamburwa ubwenegihugu

Mu minsi itanu ishize abantu basaga ibihumbi 250, basinye ku nyandiko isaba ko umuherwe Elon Musk yamburwa ubwenegihugu bwa Canada aho ashinjwa kubangamira inyungu n’Ubusugire bw’igihugu.

Ibi bije mu gihe umwuka ukomeje kugenda uba mubi hagati ya Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika iyobowe na Trump .

Elon Musk ukomoka muri Afurika y’Epfo , afite ubwenegihugu bwa Canada n’ubwa Leta Zunze ubumwe za Amerika , akaba ari n’umujyanama wa Perezida Trump .

Ubusanzwe kugira ngo wamburwe ubwenegihugu bwa Canada , uba wakoze icyaha cy’uburiganya, kwiyoberanya cyangwa na none guhisha amakuru nkana mu gihe yasabaga ubwenegihugu.

Canada ishinja kandi Elon, kuba yarakoresheje ubushobozi n’ubutunzi bwe mu matora ya Leta Zunze ubumwe za Amerika akaba yaranabaye umuyoboke w’ikindi gihugu kirimo kubangamira ubusugire bwa Canada .

Donald Trump , Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakubise , aherutse kumvikana avuga ko azomeka Canada kuri Leta Zunze ubumwe za Amerika .

Ni inyandiko ishobora kugira agaciro mu gihe nibura yagira abayisinyaho 500, ndetse n’umudepite uyishyigikiye.

Iyi nyandiko yashyizwe hanze ku italiki 20 Gashyantare , ikaba igitegereje abandi bantu bayisinyaho kugeza kuri 20 Kamena 2025.

Ni inyandiko yateguwe n’umwanditsi w’Ikinyamakuru British Columbia , ikaba imaze gushyirwa umukono n’umudepite Charlie Angus w’ishyaka New Democratic Party .

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!