Mu Karere ka Nyanza haravugwa inkuru y’uwitwa Harerimana Jean Claude w’imyaka 28 y’amavuko, ukekwaho ubujura, waguye mu cyobo ubwo yahungaga abari bagiye kumufatira mu cyuho ari kwiba ahita ahasiga ubuzima.
Iyi nkuru ivugwa mu Murenge wa Busasamana, Akagari ka Gahondo ho mu Mudugudu wa Bigega, yamenyekanye ku wa 24 Gashyantare 2025.
Amakuru avuga ko mu gihe cya Saa Munani n’Igice z’amanywa, uyu musore yagiye kwiba mu rugo rw’umukecuru uri mu kigero cy’imyaka 80 y’amavuko, maze atangiye kwica idirishya, hanyura undi umugore wahise abona ibyo Harerimana yarimo gukora, ahita atabaza, uyu mujura ahita ahunga. Mu kwiruka kwe, yaguye mu cyobo bimuviramo urupfu.
SP Emmanuel Habiyaremye, uvugira Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, yahamije iby’aya makuru.
Yagize ati: “Ubu umurambo wajyanywe ku Bitaro bya Nyanza gukorerwa isuzuma.” (Igihe)