Monday, February 24, 2025
spot_img

Latest Posts

Rubavu: Polisi yafashe idupfunyika 2000 tw’urumogi rwakuwe muri Congo

Mu Karere ka Rubavu hafatiwe abagabo babiri bari bafite udupfunyika 2000 tw’urumogi bakuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Aba bagabo batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda, bafatiwe mu Murenge wa Nyundo, Akagari ka Terimbere ho mu Mudugudu wa Terimbere, ku wa 22 Gashyantare 2025.

Aba bagabo barimo uw’imyaka 22 n’undi wa 31 y’amavuko, bafatiwe mu cyuho na Polisi y’u Rwanda Ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu bafite utwo dupfunyika tw’urumogi.

SSP Karekezi Twizere Bonaventure, uvugira Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko abafatanywe uru rumogi bari barutwaye mu gikapu.

Akomeza agira ati: “Ibiyobyabwenge ni bimwe mu biteza umutekano muke kuko bishobora gutera urugomo, ubujura n’’ibindi byaha. Kubirwanya ni inshingano ya buri wese kugira ngo igihugu kigire umutekano usesuye. Umutekano uraharanirwa, kandi buri muturarwanda afite inshingano yo kuwusigasira atanga amakuru ku gihe no kwirinda ibikorwa byose bifitanye isano n’ibiyobyabwenge.”

SSP Karekezi Twizere yaboneyeho no gushimira abaturage batanze amakuru yatumye bafatwa, aboneraho no gushishikariza abaturage muri rusange kwirinda ibyaha bisa n’ibyo. (Igihe)

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!