Buri rushanwa rigira amategeko arigenga kandi aba agomba gukurikizwa kugirango irushanwa rinyure mu mucyo kandi rigende neza. Icyakora iyo ayo mategeko ateguye nabi cyangwa atagendanye n’igihe, bibangamira imigendere myiza y’irushanwa. Ni nayo mpamvu bigaragara ko mu mategeko agenga irushanwa mu mikino y’amashuri, harimo ibi hanga, kutagendana n’igihe bigatuma bibangamira iri rushanwa ndetse n’umusaruro waryo ukawushaka ukawubura.
Aya ni amategeko y’irushanwa 2024-2025
III.AMATEGEKO AGENGA IMIKINO MU MASHURI 2024/2025
III.1.AMASHURI ABANZA(Abanyeshuri bafite munsi y’imyaka 13)
Abanyeshuri bemerewe gukina ni abatarengeje imyaka cumi n’itatu. Ni ukuvuga abavutse guhera tariki 1/1/2012 na nyuma yaho.
1. Amarushanwa azahuza ibigo biri mu murenge umwe amakipe ahagarariye imirenge ahure ku rwego rwa buri Karere kugeza ubwo hazaboneka ikigo cya mbere kizahagararira Akarere. Ikigo kizatsinda muri buri mukino kizahembwa igikombe kizatangwa na A.S.S.
y’Akarere.
2. Liste yabakinnyi izatangwa mbere y’amarushanwa yemejwe n’ushinzwe Irangamimerere ku murenge izifashishwa mu kugenzura imyaka ya buri mukinnyi (izajya itangwa gusa hakurikijwe imbonerahamwe yatanzwe na FRSS)
3. Buri ASS igomba gukoresha amarushanwa hagati y’ibigo. Nta kipe yemerewe
quhagararira ASS idaciye mu majonjora. Ikipe bizagaragaraho izakurwa mu marushanwa.
4. Irushanwa rikurikira rizabera ku rwego rwa Ligue, ASS izahagararirwa n’ikipe 2 za mbere.
5. Irushanwa rikurikira rizabera ku rwego rw’igihugu, aho buri Ligue izaba yemerewe
guhagararirwa n’amakipe 2 ya mbere.
6. Imikino izakinwa ni iyi ikurikira : Footbal, Volleyball, Basketball, Handball (abahungu
n’abakobwa) na Netball ku bakobwa.
7. Umubare ntarengwa w’abakinnyi bajya kuri liste ni :
a. Football: 25, Volleyball: 18, Basketball: 18, Handball: 20, Netball: 20.
b. Naho abajya kuri liste yumukino ni : Football : 18, Volleyball : 12, Basketball : 12,
Handball : 14, Netball :14
8. Umukinnyi wamaze gukinira ikigo ntiyemerewe gukinira ikindi kigo mu mwaka umwe w’amashuri n’iyo yaba yahinduye ikigo ku mpamvu zinyuranye.
III.2. AMASHURI YISUMBUYE
III.2.1. ICYICIRO RUSANGE (OLEVEL)(Abakinnyi batarengeje imyaka 16 (U16)
III.2.1.1. IMIKINO RUSANGE
1. Irushanwa ry’icyiciro cy’abatarengeje imyaka 16. Ni ukuvuga abavutse guhera tariki ya 1/1/2009 na nyuma yaho uretse mu mupira w’amaguru hazitabira abatarengeje imyaka 15 ni ukuvuga abavutse 1/1/2010.
2. Liste yabakinnyi izatangwa mbere y’amarushanwa yemejwe n’ushinzwe Irangamimerere k’umurenge izifashishwa mu kugenzura imyaka ya buri mukinnyi (izajya itangwa gusa muri format yatanzwe na FRSS)
3. Iryo rushanwa rizaba ari iry’abanyeshuri biga muri O’Level bavutse icyo gihe ndetse n’abiga mu mashuri abanza nabo bafite iyo myaka nabo bashobora gukina muri icyo kiciro.
4. Abanyeshuri biga muri O’Level barengeje iyo myaka ntibemerewe gukina muri iryo rushanwa ariko bashobora qukina mu rya A’Level.
5. Amarushanwa azahuza ibigo biri mu Karere kugeza ubwo hazaboneka ikigo cya mbere kizahagararira Akarere. Ikigo kizatsinda muri buri mukino kizahembwa igikombe kizatangwa na A.S.S. y’Akarere.
6. Buri ASS igomba gukoresha amarushanwa hagati yibigo. Nta kipe yemerewe guhagararira ASS idaciye mu majonjora. Ikipe bizagaragaraho izakurwa mu marushanwa.
7. Irushanwa rikurikira rizabera ku rwego rwa Ligue, ASS yemerewe guhagararirwa n’amakipe 2 ya mbere.
8. Irushanwa rikurikira rizabera ku rwego rw’igihugu, aho buri Ligue izahagararirwa n’amakipe 2 ya mbere.
9. Imikino izakinwa ni iyi ikurikira: Football,
Volleyball, Basketball, Handball(abahungu n’abakobwa) Netball ku bakobwa na Athletisme.
NB:Mu mupira w’amaguru( Football) ikipe imwe y’abahungu n’imwe y’abakowa izatsinda ku rwego rw’ASS zizakomereza ku rwego rwa Ligue mu irushanwa ryateguwe ku bufatanye bwa FERWAFA na FRSS ryiswe “PANAFRICAN FOR SCHOOLS CHAMPIONSHIP”.amakipe ya mbere ku rwego rw’igihugu azahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika.
10. Umubare ntarengwa wabakinnyi bajya kuri liste mu mikino rusange ni:
a. Football: 25, Volleyball: 18, Basketball: 18, Handball: 20, Netball: 20.
b. Naho abajyakuri liste y’umukino ni Football: 18, Volleyball: 12, Basketball: 12, Handball: 14, Netball: 14
11. Umunyeshuri wiga mu cyiciro rusange mu batarengeje imyaka 16 yemerewe gukinira ikipe ya “A Level”, ariko iyo yamaze gukinira ikipe ya “A Level” ntiyemerewe gukina mu ikipe y’abatarengeje imyaka 16.
12. Abanyeshuri batarengeje imyaka 16 nibo bemerewe gukina muri icyo cyiciro gusa. Iyo bamaze gukinira icyiciro rusange na none, ntibemerewe gukinira ikipe ya “A Level”.
13. Umukinnyi wamaze gukinira ikigo ntiyemerewe gukinira ikindi kigo mu mwaka umwe w’amashuri n’iyo yaba yahinduye ikigo ku mpamvu zinyuranye.
III.2.2. ICYICIRO CYA “A” LEVEL
III.2.2.1. A LEVEL U20 (IMIKINO RUSANGE)
Iri ni irushanwa rizahuza abatarengeje imyaka 20 biga mu mashuri yisumbuye hongereweho umwaka 1 w’ubukererwe bwaturuka ku mpamvu zitandukanye. iri rushanwa rizaba ryitwa Amashuri KAGAME Cup Ni ukuvuga abavutse guhera tariki ya 1/1/2004 na nyuma yaho.
1. Amarushanwa azahuza ibigo biri mu karere kamwe kugeza ubwo hazaboneka ikigo cya mbere. Ikigo kizatsinda muri buri mukino kizahembwa igikombe kizatangwa na A.S.S y’Akarere.
2. Buri ASS igomba gukoresha amarushanwa hagati y’ibigo. Nta kipe yemerewe guhagararira ASS idaciye mu majonjora. Ikipe bizagaragaraho izakurwa mu marushanwa.
3. Irushanwa rikurikira rizabera ku rwego rwa Ligue, ASS izahagarirwa n’amakipe 2.
4. Irushanwa rikurikira rizabera ku rwego rw’igihugu, Ligue zakinnye umukino wanyuma umwaka ushize zizahagararirwa n’amakipe atatu, Ligue zabaye iza 3 niza 4 zizahagararirwa n’amakipe abiri hanyuma izindi zisigaye zizahagararirwe n’ikipe imwe. Hazabanza imikino ibanziriza iya nyuma(prefinals).
5. Imikino ya nyuma ku rwego rw’Igihugu izahuza amakipe 4 muri buri mukino hakinwe 1/2 Finale na Finale.
6. Kugirango umukinyi yemererwe gukina azerekana ibi bikurikira”
-Indangamuntu, passport cg laissez -passer
-Ikarita y’ishuri
-Kuba ari k’urutonde rugaragaza imyirondoro yuzuye(album) iriho umukono na cachet by’Umuyobozi wishuri.
7. Abanyeshuri biga mu mashuri y’imyuga bemererwa gukina iyo biga mu cyiciro
kirangira mu myaka 3 (L3, L4, L5)
8. Umunyeshuri ufite diplome ntiyemerewe gukina n’iyo yaba yaragarutse kwiga ashaka kongera amanota
9. Nta mukinnyi w’umunyeshuri wemerewe gukina mw’irushanwa “Umurenge KAGAME Cup”
10.Imikino rusange izakinwa uyu mwaka wa 2024-2025 ni iyi ikurikira: Football,Volleyball, beach volley ball, Basketball, basket ball 3×3, Handball, rugby, Tabletennis,Goalball, Bocce na Sitball (abahungu n’abakobwa) na netball abakobwa gusa
11. Umubare ntarengwa w’abakinnyi bajya kuri liste ni:Football: 30, Volleyball: 20, Basketball 5×5: 20, Basketball 3×3 :8, Beach volley ball:6, Handball: 24, Sitball: 12, netball:20, rugby: 16, Goalball:6, Bocce:4, Table tennis:4
Naho abajya kuri liste y’umukino ni Football: 18, Volleyball: 14, Basketball 5×5: 12, Basketball 3×3:5, Beach volley ball :2 Football: 18, Volleyball: 14, Basketball 5×5: 12, Basketball 3×3:5, Beach volley ball :2 Handball: 14, Sitball: 12, netball: 14, rugby: 12, Table tennis:4
12. Lisiti yatanzwe imikino igitangira mu mwaka w’amashuri niyo izakoreshwa kugeza imikino irangiye ku rwego rw’igihugu. Ni ukuvuga ko selection itemewe.
13. Mu irushanwa ry’imikino ya nyuma (phase ) Finale urutonde rwatanzwe ntiruhindurwa.
14. Abakinnyi b’abanyamahanga biga mu Rwanda bazemererwa gukina ari uko batangiranye n’uyu mwaka w’amashuri kandi barakinnye imikino y’amajonjora guhera mu murenge.Icyangombwa berekana ni Passport gusa.
Iyo usomye aya mategeko usanga hari abana b’abanyeshuri bazira amateka yabo bigatuma bibatera ipfunwe mu bandi ndetse bamwe bikaba byabaviramo guta ishuri;
1.Aba ni abana barengeje imyaka 13 biga ku bigo by’amashuri bifite amashuri abanza gusa.
2. Abana barengeje imyaka 15 biga ku mashuri afite ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye gusa.
3. Abana barengeje 16 ariko batarafata indangamuntu bifuza gukinira A’Level kuko O’Level batahemerewe.
Ibindi bihanga bigaragara muri aya mategeko ni aho muri A’Level bigaragara ko ibisabwa kugirango umwana akine harimo ikarita y’ishuri nk’icyangombwa kigaragaza ko ari umunyeshuri. Abateguye aya mategeko ariko ntibibutse ko habaho sisiteme koranabuhanga ya SDMS iba ibitse amakuru yose y’umunyeshuri ngo bateganye ko yazifashishwa mu gihe havutse ikibazo ku ikarita y’ishuri bityo umwana ntavutswe gukina.
Biroroshye gutekinika ikarita y’ishuri ukayiha umuturage utiga agakina ariko ni igisasu kwinjiza umwana utiga muri SDMS bityo SDMS yagakwiye kwifashishwa muri aya marushanwa kurenza n’ibindi byose.
Birababaje kubona ikipe ikora urugendo rw’amasaha hafi 2 mu modoka bagera ku kibuga bagaterwa mpaga ngo ni uko bibagiwe amakarita y’ishuri nyamara SDMS yakabaye igaragaza ko aba bakinnyi ari abanyeshuri ariko bikanga bagaterwa mpaga. Ibi bituma hazamuka amakipe adashoboye kuko atabivunikiye.
Ikindi kibazo kigaragara muri aya marushanwa ni imisifurire aho usanga aya mategeko adateganya uburyo iyi mikino izasifurwa ku buryo usanga hirya no hino havuka imvururu zishingiye ku misifurire, aho usanga abayisifura nta n’ikitwa amahugurwa n’iyo yaba ay’amasaha 2 yahawe ku misifurire.
Ikibazo cy’amakipe abura ku bibuga agaterwa mpaga bitewe n’abayobozi b’amashuri bananirwa gutegera abana ngo bage gukina ni ingorabahizi ndetse gituma iyi mikino idateze kuzatera imbere cyangwa ngo igire icyo imarira igihugu, kuko usanga hakomeza amakipe adafite ubushobozi kubera ibibazo bya mpaga zishingiye ku myumvire y’abayobozi b’amashuri bamwe na bamwe badaha agaciro imikino. Ibi bijyana no kutagira ibikoresho bya siporo mu mashuri menshi yo mu Rwanda.
Kuba iri rushanwa ritemera “Selection” mu gihe ikipe ihagarariye umurenge yemererwe gukora selection mu bindi bigo by’amashuri biri muri uwo murenge bityo wa mwana ikipe ye yavuyemo kuko ari umwe muri yo nyamara afite impano, ntaho azagaragarira iyo mpano izazimira burundu igihugu kihahombere.
Ku bw’ibyo rero abategura aya marushanwa bakwiye kwibanda ku nyungu z’umwana, kumukundisha ishuri no kuzamura impano, hagashyirwaho amategeko yagutse adafungirana bamwe bakavutswa amahirwe kandi bitwa abanyeshuri.