Stade Amahoro y’u Rwanda iri muri 23 zihataniye ibihembo by’ibibuga byiza ku Isi mu mwaka wa 2024.
Stade Amahoro yafunguwe mu mwaka ushize nyuma yo kuvugururwa, yafunguwe na Perezida Paul Kagame, Perezida w’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF), Dr. Patrice Motsepe, ndetse n’Abanyarwanda batashye Stade Amahoro, Taliki ya 01 Nyakanga 2024.
Kuva mu 2010, urubuga rwa StadiumDB.com, rukusanya amakuru ku bibuga bishya biba byarubatswe, rugatanga igihembo ku byahize ibindi hagendewe ku matora aba yakozwe.
Kuri iyi nshuro Stade zihataniye zirimo Stade Amahoro y’u Rwanda, Santiago Bernabéu ya Real Madrid muri Espagne, Egypt Stadium yo mu Misiri, Kingdom Arena yo muri Arabie Saoudite, Linyi Olympic Sports Park Stadium yo mu Bushinwa n’izindi.
Biteganyijwe aya matora ku bantu bose batandukanye azarangira ku wa 03 Werurwe uyu mwaka.
Stade Amahoro ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45, yubatse ku buso bwa metero kare ibihumbi 75. Uburebure bw’inyubako kuva hasi ukagera hejuru ni metero 40.
Iyi stade Mpuzamahanga kandi yubatswe itwaye agera muri miliyoni 160$, irimo byose bikenewe ku rwego rwa CAF na FIFA, bituma iza mu bibuga byiza ku Isi byuzuye mu mwaka ushize.
StadiumDB.com itanga amahirwe kuri buri wese wifuza gutanga ijwi rye kuri Stade yahize izindi anyuze hano https://stadiumdb.com/competitions/stadium_of_the_year_2024, aho ahitamo eshanu yifuza.


