Kuri uyu wa Mbere taliki 27 Mutarama 2025, uh mutwe wa M23 wemeje ko wabohoye Umujyi wa Goma, usaba abatuye gutuza.
Lawrence Kanyuka, uvugira uyu mutwe mu bya politiki, ubwo yatangazaga ko nyirantarengwa y’amasaha 48 uriya mutwe wari wahaye ingabo za Leta ngo zibe zamaze gushyira intwaro hasi yarangiye.
Ati: “Kuri uyu munsi w’intsinzi y’ibohorwa ry’Umujyi wa Goma, M23 iramenyesha abanyagihugu n’amahanga ko igihe ntarengwa cy’amasaha 48 yari yahawe ingabo za Leta cyarangiye.”
Uyu mutwe wongeyeho ko usaba Ingabo zose za FARDC gushyikiriza intwaro zose MONUSCO, mbere yo guteranira kuri Stade de l’Unité bitarenze Saa 3:00 z’ijoro.
Uti: “Nyuma y’iki gihe ntarengwa, Umujyi wa Goma uraza kuba ufitwe n’umuryango wacu.”
Nyuma yo gufata Goma M23 kandi yatangaje ko ibikorwa byose byakorerwaga mu kiyaga cya Kivu bihagaraye, kugeza igihe izatangariza ko bisubukuye.
M23 yasabye abaturage gutuza igira iti: “Turasaba abaturage bose ba Goma ituze. Kubohora umujyi byakozwe neza, ibintu biri mu biganza byacu.”
M23 yabohoye uyu mujyi, nyuma y’imirwano yari yiriwe iyihanganishije n’Ingabo za Leta ya Kinshasa, ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru.
Ni nyuma y’uko abasirikare ba M23 bmaze kwinjira muri uyu mujyi baturutse muri Teritwari ya Nyiragongo, aho vari bmaze kwirukana Ingabo za Leta bakagenda bazikurikiye.
Kuri ubu amakuru avuga ko amagana y’Ingabo za Leta yamaze gushyikiriza MONUSCO intwaro zari zifite mu rwego rwo gukuma amahoro.