Tuesday, January 21, 2025
spot_img

Latest Posts

Kivu y’Amajyepfo: M23 yafashe Santere ya Minova yari inzira y’ingabo z’u Burundi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri taliki 21 Mutarama 2025, umutwe wa M23 wafashe Santere ya Minova muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Teritwari ya Kalehe.

Iyi Santere yayifashe nyuma y’imirwano yo kuva ku wa Mbere taliki 20 Mutarama, yayihanganishije n’Ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa zirimo ingabo z’u Burundi na Wazalendo.

Santere ya Minova yari inzira y’ingabo z’u Burundi n’Imbonerakure banyuragamo, bazamuka bagiye muri Kivu y’Amajyaruguru bagiye gufasha ingabo za FARDC guhangana na M23.

M23 yafashe Santere ya Minova iyongeye ku bindi bice byo muri Kivu y’Amajyepfo, Teritwari ya Kalehe birimo Lumbishi, Numbi na Shanje byose yafashe kuva ku wa 18 Mutarama uyu mwaka.

Imirwano yabanjirije ifatwa rya Minova, yatumye abaturage benshi bo muri iyi santere bahunga berekeza ku kirwa cy’Ijwi no mu Mujyi wa Goma, banyuze mu Kiyaga cya Kivu.

Ku rundi ruhande ku wa Mbere taliki 20 Mutarama hari indi mirwano ikomeye yabereye mu bice bikikije Umujyi wa Sake uri mu ntera ngufi ujya i Minova.

Andi makuru avuga ko M23 iherereye mu gace ka Busangara yashakaga kuvana ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa mu birindiro bya Kimoka.

Ibirindiro bya Kimoka ni ingenzi cyane ku ngabo za FARDC, kuko kuva mu 2024, nibyo zifashisha zirinda Umujyi wa Goma kugira ngo udafatwa na M23.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!