Axel Rudakubana w’imyaka 18 y’amavuko ukomoka mu Rwanda, yemereye urukiko rwa Liverpool mu Bwongereza ko yishe abana batatu ku wa 29 Nyakanga 2024, abateye icyuma.
Rudakubana yemeye n’icyaha cyo kugerageza kwica abandi bantu 10 barimo abana umunani batavuzwe amazina ku bw’umutekano wabo.
Yemeye n’icyaha cy’iterabwoba, gikomoka ku nyandiko y’inyigisho z’umutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda, abashinzwe iperereza babonye ubwo bajyaga kumusaka, nk’uko byanditswe n’ikinyamakuru The Telegraph.
Uyu musore yatangiye kuburanishwa mu mizi guhera kuri uyu wa Mbere taliki 20 Mutarama 2025, ibyaha byose yemera yabikoze afite imyaka 17 y’amavuko.
Kwemera ibi byaha byatunguranye kuko ubwo yagezwaga mu rukiko bwa mbere mu Kuboza 2024 yari yohoreye umucamanza.
Umucamanza uyoboye urubanza yatangaje ko Rudakubana azakomeza gufungwa by’agateganyo, biteganyijwe ko azakatirwa ku wa 23 Mutarama 2025.
Ni mu gihe hari ibinyamakuru byo mu Bwongereza byanditse ko umucamanza yamumenyesheje ko ibyaha yakoze bishobora kumushyira mu cyiciro cy’abahabwa igihano cy’igifungo cya burundu.
Icyakora amategeko y’Ubwongereza avuga ko ngo iki gihano cyahabwa uwahamwe n’ibyaha igihe gusa yaba yarabikoze agejeje ku myaka 21 y’amavuko. Ufite imyaka 18 y’amavuko na we ngo ashobora guhabwa igihano nk’iki mu gihe habayeho irengayobora.