Sunday, February 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Perezida Kagame yinjije imbaraga nshya mu rwego rw’uburezi, Intara nazo zitekerezwaho

Kuri uyu wa Gatanu taliki 17 Mutarama 2025, muri Village Urugwiro hateraniye inama iyobowe Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yashyize mu myanya abayobozi batandukanye.

Abashyizwe muri iyo myanya barimo Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Igihugu ishinzwe Amashuri Makuru na Kaminuza, HEC, n’abayobozi bungirije mu Rwego rw’lgihugu rushinzwe Uburezi bw’lbanze, REB, no mu Kigo cy’lgihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA.

Ibi byagaragajwe n’itangazo rya mbere muri uyu mwaka ry’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri rigaragaza ko mu myanya y’uburezi hashyizweho abayobozi bashya batandukanye.

Dr. Edward Kadozi yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Igihugu ishinzwe Amashuri Makuru na Kaminuza, HEC, asimbuye Rose Mukankomeje wari muri izo nshingano kuva mu 2021.

Muri Minisiteri y’Uburezi hashyizweho abayobozi batandukanye barimo; Rose Baguma wagizwe ‘Head of Education Policy Department’ Adia Umulisa agirwa ‘Head of Education Sector Planning, Monitoring and Evaluation Department’, Jimmy Christian Byukusenge agirwa ‘Director General of Corporate Services’, Jean Baptiste Doxa Niyibizi, agirwa ‘Legal Analyst’ naho Esther Shaban Tuyizere agirwa Umujyanama wa Minisitiri.

Dr. Flora Mutezigaju yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’lgihugu rushinzwe Uburezi bw’lbanze, REB, biba ubwa mbere muri REB bagize uwo mwanya.

Carlene Seconde Umutoni, agirwa Umuyobozi Mukuru Wungirije mu Kigo cy’lgihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA.

Intara nazo zahawe Abahuzabikorwa b’uburezi aho Emmanuel Butera yagizwe umuhuzabikorwa w’uburezi w’Intara y’lburasirazuba, Augustin Uwimana agirwa uw’Intara y’Amajyaruguru, Christophe Nsengiyaremye uw’Intara y’Amajyepfo Eric Niyongabo uw’Umujyi wa Kigali naho Jean de Dieu Ntaganira agirwa umuhuzabikorwa w’uburezi w’Intara y’lburengerazuba.

Dr. Edward Kadozi wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Igihugu ishinzwe Amashuri Makuru na Kaminuza, HEC

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!