Benshi mu bazakora ikizamini cy’akazi ko kwigisha no kuyobora amashuri bahangayikishijwe n’ikizamini cy’ubumenyi mu rurimi rw’Icyongereza ( English Proficiency Test) bagomba gukora. Nyamara ariko birashoboka ko umuntu yahanyurana umucyo mu gihe yiteguye neza.
Ntabwo ari aba bagiye gukora ikizamini cy’akazi gusa bahangayikishijwe n’ikizamini cy’ubumenyi mu rurimi rw’Icyongereza, ahubwo n’abasanzwe mu kazi benshi iyo batekereje ko bagomba kuzagikora bashya ubwoba.
Umurunga twifuje guhumuriza abantu no kubereka uko icyo kizamini gikunze kuba giteye ndetse no kubagira inama z’uburyo bagomba kubyitwaramo.
Akenshi ibi bizamini biba bigizwe n’ibice 3 by’ingenzi ariko nanone bishobora kuba 4.
Ibyo bice ni ibi bikurikira;
1. Listening (Kumva)
2. Reading ( Gusoma)
3. Writing (Kwandika)
4. Speaking (Kuvuga)
1. Listening: Ni igice baguha amajwi yafashwe (Recording audio), ukayumva barangiza bakakubaza ibibazo ku byo wumvise. Ibibazo akenshi biba ari uguhitamo igisubizo cya nyacyo (Multiple choice questions) cyangwa gusubiza na yego cyangwa oya ( True or False/ Yes or No).
Aya majwi aba ari mu rurimi rw’Icyongereza ( American English or British English). Aya majwi ashobora kuba ari ikiganiro hagati y’abantu runaka, umuntu uri kuvuga ari umwe,…
Gukora neza iki gice bisaba ibikoresho bikurura amajwi biyasohora hanze mu buryo bwumvikana. Kuko mu cyumba k’ikizamini mwese muba mudakora ku muvuduko umwe ntabwo bakoresha indangururamajwi nini (speaker) ahubwo buri mukandida agomba kuba afite utwo bambara mu matwi ( earphones, headphones) zifite umugozi ( cable) icomekwa muri mudasobwa kuko ushobora gusanga iyo mudasobwa idakoresha “Bluetooth”. Byaba byiza umukandida yitwaje izi headphones nini ku buryo zivuga cyane akabasha kumva neza.
Iyo utiyizeye neza mu kumva neza uru rurimi, ubanza kureba ibibazo babajijeho hanyuma ukajya wumva amajwi ukumva ahari igisubizo bitewe n’ikibazo bakubajije.
2. Reading: Iki gice nacyo kibazwa mu buryo butandukanye, hari igihe batanga umwandiko wanditse bakakubazaho ibibazo mu buryo runaka burimo guhitamo igisubizo cya nyacyo, gusubiza na yego cyangwa oya,… Hari n’uburyo bwo gukora scrolling ugaterura ijambo ukarishyira ahantu runaka.
Muri iki gice bashobora no kuguha amagambo avangavanze bakagusaba kuyapanga mu buryo bwa nyabwo ugakora interuro iboneye.
3. Writing: Hano bashobora kugusaba guhanga umwandiko ugendeye ku nsanganyamatsiko runaka, ibizwi nka “Composition”. Baguha aho wandika “typing”.
4. Speaking: Iki gice ushobora kucyumva ukagirango uzakenera kuvuga mu gusubiza, ariko siko bimeze, ahubwo bashobora kuguha nk’ifoto runaka bakakubaza kuvuga icyo amashusho ariho yerekeyeho. Gusa ibi ariko bashobora no kubiguha muri kiriya gice cya gatatu twavuze haruguru, ari nayo mpamvu twavuze ko bishobora kuba ibice 3 cyangwa 4.
Icyitonderwa:
.Iki kizamini cy’ubumenyi mu rurimi rw’Icyongereza kiba kigenewe iminota runaka kandi ukimara kugifungura iminota itangira kubara imanuka ( Countdown).
.Bisaba kutazarira no kutajirajira kuko uko utinda iminota iragushirana kandi ubwo uhita utahira ibyo wasubije mbere ntiwasubiza igihe inyuma. Icyakora s guhabwa andi mahirwe yo gusubiramo mu gihe hari hemewe gukora kabiri ( Attempt allowed: 2) mbere yo gutangira ( start) ubanza kureba iminota ikizamini gifite, n’inshuro ( attempt) wemerewe gukora.
. Bisaba kuba ufite ubumenyi kuri mudasobwa, uzi kwandika wihuta kugirango igihe kitagushirana.
. Iyo umaze kohereza “Submit” sisiteme ihita ikwereka amanota ugize bitewe n’uko uwateguye ikizamini yabiteganyije.
Iyi ni “sample exame” ya English proficiency n’ubwo ituzuye yose ariko nibura wareba uko biba biteye.