Umuturage wo mu Karere ka Rubavu witwa Nshimiyimana Emmanue, yatwitse inzu ye yabanagamo n’uwo bashakanye biturutse ku makimbirane n’ubusinzi.
Ibi byabereye mu Murenge wa Rubavu, Akagari ka Byahi ho mu Mudugudu wa Ngugu ku wa Mbere taliki 13 Mutarama 2025.
Umugore wa Nshimiyimana avuga ko ibi yabikoze abitewe no kunywa ibisindisha, icyakora akavuga ko babanye mu makimbirane ariko yaje gusemburwa n’ibyo yanyoye umunsi wose.
Uyu mugore akomeza avuga ko bari bamaze iminsi babanye neza batari baherutse no gukimbirana ku buryo yari gutwika inzu n’ibiyirimo.
Yagize ati: “Ejo yirirwanye n’abantu ari kunywa, njyewe mbona aje ashaka amakimbirane, ndamuhunga, njya kurara ku muvandimwe wanjye n’abana, turigendera kuko n’imfunguzo ni we wari uzifite, mbona ashaka amahane.”
Gitifu w’Umurenge wa Rubavu, Harerimana Blaise, avuga ko impamvu yateye Nshimiyimana kwitwikira ari ubusinzi, kandi ko yatawe muri yombi.
Ati: “Ni ubusinzi, arafunze ari kubazwa, amakimbirane yabo amaze iminsi, ntabwo ari ibintu byaje uyu munsi.”
Uyu muyobozi yaboneyeho no gusaba abaturage muri rusange kugendera kure ibikorwa nk’ibyo, ahari amakimbirane bakajaya batanga amakuru.
Iyo nzu Nshimiyimana yatwitse, bivugwa ko yari iyabo bwite, ikaba yari yaraguzwe amafaranga arenga miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda. (Umuseke)