ITANGAZO
Hashingiwe ku Iteka rya Perezida N° 086/01 ryo ku wa 12/12/2024 rigena ingano y’umusanzu mu bwiteganyirize bwa Pansiyo butegetswe,
Hashingiwe kandi ku Iteka rya Minisitiri N° 008/24/10/TC ryo ku wa 03/12/2024 rigena amafaranga asubizwa umukozi n’agaciro k’ibyo umukozi agenerwa bitari amafaranga mu bwiteganyirize bwa pansiyo butegetswe,
Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) ruramenyesha ibi bikurikira:
1. Ingano y’umusanzu mushya
Ingano y’umusanzu mu bwiteganyirize bwa pansiyo butegetswe izava kuri 6% ibe 12%
by’umushahara ugomba gutangirwaho umusanzu, ukagabanywa mu buryo bungana hagati y’umukozi
(6%) n’umukoresha (6%).
Ku ngano ya 12% y’umusanzu mu bwiteganyirize bwa pansiyo butegetswe, hari kandi umusanzu usanzwe wa 2% utangwa ku mpanuka zikomoka ku kazi, byose hamwe bikaba 14% (6% y’umukozi na 8% y’umukoresha).
2. Impinduka ku mushahara ubarirwaho imisanzu
Umushahara ugenderwaho mu kubara no gutanga umusanzu w’Ubwiteganyirize bwa pansiyo butegetswe ni Umushabara Mbumbe (Gross Salary/Salaire Brut), bivuze ko ni amafaranga y’urugendo nayo ari mubigize umushahara ugenderwaho mu kubara no gutanga umusanzu.
3. Umushahara ugenderwaho n’ibipimo by’indi misanzu
Ingano y’indi misanzu hamwe n’umushahara ugenderwaho mu kuyibara mu yandi mashami y’ubwiteganyirize, harimo imisanzu y’ Impanuka zikomoka ku kazi (OH), ubwishingizi bw’indwara (RAMA), Ikiruhuko cyo kubyara(ML), n’Ubwisungane mu kwivuza (CBHI), bizakomeza uko byari bimeze kugeza igihe muzamenyeshwa.
4. Umusanzu w’Ubwiteganyirize ku bushake
Ingano y’umusanzu w’Ubwitenyirize bwa pansiyo ku bushake uzava kuri 6% ugere kuri 12% by’umushahara ugenderwaho.
5. Itariki yo gutangira kubahiriza izi mpinduka
Impinduka zavuzwe haruguru zizatangira kubahirizwa uhereye ku mushahara wa Mutarama 2025.
Ku bindi bisobanuro, mwajjduhamagara kuri 4044 cyangwa mwatwandikira kuri email: info@rssb.rw.
Turabashimira ku bufatanye n’umutima wo gushyigikira ibikorwa u.
Bikorewe I Kigali ku wa 10/01/2025
Regis RUGEMANSHURO
Umuyobozi mukuru wa RSSB
Niwe washyize umukono kuri iri tangazo