Sunday, January 5, 2025
spot_img

Latest Posts

Ibyishimo by’ubunani byahungabanyijwe n’amafaranga y’ishuri

Umumsi ukurikira Ubunani ufatwa nka Konji kuri benshi,bigatuma abaraye banezerewe ku Bunani nyirizina,baruhuka bitegura gutangira akazi ku munsi ukurikiyeho, abaraye bakoze ibirori biyakira mu miryango n’ahandi bigadurira bafata icyo kunywa nabo baba bakubanye batirura ibikoresho by’ibyo kunywa baguze.

Mu mujyi wa Muhanga ku mazu aranguza inzoga,n’aho bacururiza ,mu masaha ya nyuma ya saa sita nibwo batiruraga amakese y’ibyo kunywa,banyuranamo n’abandi bajya gutega imodoka berekeza muri Gare ya Muhanga aho imodoka zari zabuze,kubera gusubira mu kazi cyane cyane mu mujyi wa Kigali.

Umubyeyi uranguza ibyo kunywa birimo n’agazembuye , yabwiye Itangazamakuru ko uyu mwaka,itangira ry’amashuri ryatumye abasanzwe abasanzwe baza kwica akanyota mu minsi mikuru bagabanuka kuko abantu batirekuye ngo bakomeze kwishimisha.

Uyu mubyeyi avuga ko ubusanzwe iyo ibihe byabaga bimeze neza, ikamyo y’inzoga yari kuba yahita ayicuruza, ariko abaturage bari kwifata kubera kuko guhera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 Mutarama 2025, abanyeshuri bagomba gusubira ku mashuri,bikwije impapuro bishyuriyeho amafaranga y’ishuri.

Yagize ati:”Ababyeyi ntabwo bakoze ibirori mu miryango kubera guteganyiriza abana basubira ku mashuri.Urumva baratangira kugenda kandi haba hakenewe ibikoresho n’amafaranga y’ishuri,none benshi barifashe.”

Undi mucuruzi w’ibyo kunywa nawe avuga ko ibihe bitagenze neza kuko abanyeshuri nabo bakeneye ibyo bajyana ku ishuri ku giciro cyose gikenewe.

Yagize ati:”Urumva Noheli yabakozemo , Ubunani bwabakozemo ,none n’abanyeshuri bagiye kubakoramo .Ntawari kwiteza akabari,niriwe mpareba nk’amaso mpisemo kwigendera.”

Undi mubyeyi nawe ati:”Ubunani ni iminsi nk’iyindi ntawahitamo kwishimisha kurusha ko ashaka inyemezabwishyu(Boredereau) y’umunyeshuri ,ntawakwishimisha bucya umunyeshuri ajya kwiga, kuko no kujyana umwana ku ishuri birashimishije.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitesi Jacqueline asanga mu gihe hizizizwa iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, abantu baba bakwiye kumenya ko hakurikiraho urundi rugendo rw’umwaka wose bakora, bityo ko badakwiye kwaya ibyo bakoreye mu mwaka basoje.

Yagize ati:”Ubunani ni ugutangira umwaka,ni urugendo rero rwo gukora no kwiteza imbere si urwo gusesagura kuko byakwitwa gupfusha ubusa.”

Muri Rusange abanyamuhanga bizihije neza iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani kuko,nta raporo zikomeye zagaragayemo urugomo zatangajwe.

Ivomo: Kigali today

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!