Mu Cyumweru gishize Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC cyaciye igikuba ku mbuga nkoranyambaga, kigaragaza ko cyafashe umusirikare w’Ingabo z’u Rwanda, RDF ari kurwana ku ruhande rwa M23.
Mu mashusho uyu musore agaragara avuga ko yitwa Hakizimana Iradukunda Jean de Dieu, yavuze ko yoherejwe n’u Rwanda kurwana ku ruhande rwa M23, avuga ko akomoka mu Burengerazuba bw’u Rwanda, muri ‘Localité’ ya Ngororero, muri ‘Groupement’ ya Murenge muri Teritwari ya Kazabi.
Ibice byavuzwe n’uyu musore, ntibisanzwe mu nzego z’imiyoborere y’u Rwanda, gusa mu rwego rwo kwerekana ko uyu mugabo ari Umunyarwanda, hagaragajwe andi mafoto yerekana uyu mugabo ari mu mirimo itandukanye mu Rwanda.
Ni mu gihe uyu werekanwaga ari mu mirimo mu Rwanda, ntaho ahuriye n’uwiyita Iradukunda. Ugaragara ni Amza Hakizimana, umugabo wikorera utuye mu Karere ka Kicukiro, na we watunguwe no kwisanga muri ibi byose cyane ko uretse no kuba atari umusirikare, atigeze anakora uyu mwuga.
Uyu mugabo yagerageje ko ibi byose ari ibinyoma kuko ari umugabo usanzwe ufite inshigano zisanzwe zo kwikorera.
Yagize ati: “Nitwa Amza Hakizimana, nkaba mvuka mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Musambira, ariko ubu ntuye mu Karere ka Kicukiro mu Kagari ka Niboyi. Nkaba nje hano ngo ngire icyo mvuga cyangwa se nyomoze ku mafoto yiriwe cyangwa yaraye akwirakwira ku mbuga.”
Yasobanuye ko iby’aya mafoto binyuze mu bantu batandukanye, yagenzura agasanga amafoto yerekanwa ari aye.
Ati: “Iyi nkuru yatangiye, nayimenye ejo, hari bamwe mu bo dukorana, mu nshuti zanjye, mubo mu muryango bampagara bambaza bati se koko wafatiwe muri Congo? Waba wafatiwe muri Congo urikurwana nk’umusirikare wa RDF uri kurwanira M23? Mu by’ukuri nanjye byantangaje, naka amafoto ndareba, nsoma n’iyo nkuru.”
Hakizimana akomeza agira ati: “Mu by’ukuri ntabwo ndi umusirikare, sinanigeze mba we, ndi Umunyarwanda wikorera ku giti cye nkorera hano ku Gisimenti.”
Hakizimana avuga ko hari amafoto akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga aherekeje ifoto y’uwo musirikare, yemeza ko harimo amafoto ye.
Asobanura ko muri ayo mafoto harimo iyo agaragara yambaye umupira uriho ibirango bya NEC, avuga ko yayifotoje mu 2017 ubwo yari mu cyumba cy’itora i Nyamirambo.
Hacicikanye indi foto imugaragaza yambaye ishati y’amabara y’umweru n’umukara ndetse yambaye na ‘ecouteur’ ndetse afite na ‘camera’. Avuga ko yafatiwe mu Bigogwe mu 2017 ubwo yari yagiye gufata amashusho y’ubukwe muri ako gace.
Ati: “Hari amafoto asa n’aho agenda akwirakwizwa kandi ayo mafoto hakaba koko harimo ayanjye. Impamvu bafashe ayo mafoto bakazana n’iyo y’umusirikare, birerekana ko aho yambaye impuzankano ya gisirikare ahandi bakaba bari kumwerekana yambaye sivili.”
Hakizimana yasobanuye ko ayo mafoto yakuwe kuri Facebook, yagize ati: “Ni amafoto aturuka kuri Facebook yanjye bwite, mwaza kubireba kuri Facebook mukabireba n’igihe yagiriyeho.”
Yasobanuye ko kandi atiyumvisha ukuntu yabyara umwana mukuru akajya no ku rugamba, ati: “Ni gute njyewe Hakizimana Amza nabyaye umwana, uwo mwana akaba ari mu gisirikare wafashwe, hanyuma amafoto yasohotse cyangwa berekanye akaba ari ayanjye? Bivuze ko ndi se nkaba n’umwana icya rimwe. Ni ibintu mu by’ukuri bitumvikana bitanabaho.”
Akomeza anyomoza ibivugwa na RDC agira ati: “Ibi bintu si byo, si ukuri, ni ibinyoma. Ni ibinyoma 100% ni muri urwo rwego naje hano ndavuga ngo reka mfate umwanya, waba inshuti yanjye, umuvandimwe se, undi waba unzi n’utanzi, yumve ko iyo video nyikoze ngo nsobanure ndetse nanerekane ububi bw’abantu bari gufata ayo mafoto bagashaka kuyahuza n’uwo muntu wafashwe bavuga ko ari umwana wanjye, wafatiwe muri Congo nk’umusirikare wa RDF urwanira M23 kandi bakongera bakerekana amafoto ko ari njyewe, ubwo naba ndi se nkaba n’uwo mwana.”
Ashimangira ibi agira ati: “Ntabwo ari byo ni ibinyoma 100% twe kubigenderaho nta bwo ari byo.”
Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, yatangaje ko atari ubwa mbere FARDC igaragaza imyitwarire nk’iyi.
Yagize ati: “Twibuke ko atari ubwa mbere ibi bigeragejwe na FARDC. Ku italiki ya 16 Gashyantare 2024, Umuvugizi wa FARDC, Colonel Guillaume Ndjike, yerekanye ‘Ndayambaje Abouba’ wiyitaga umusirikare wa RDF uturuka mu gace kitwa Kayonza (bishingiye ku byavuzwe na Ndayambaje) yambaye impuzankano nshya.”
Mu Burasirazuba bwa RDC hari abaturage benshi b’icyo gihugu ariko bavuga Ikinyarwanda, rimwe na rimwe bafite n’amazina amenyerewe mu Rwanda. [Igihe]