Home AMAKURU Muhanga: Habereye impanuka y’imodoka yagonze ipoto yari itwaye abari bagiye mu bukwe
AMAKURU

Muhanga: Habereye impanuka y’imodoka yagonze ipoto yari itwaye abari bagiye mu bukwe

Mu Karere ka Muhanga habereye impanuka y’imodoka yagonze ipoto y’amashanyarazi yari itwaye abari bagiye mu bukwe, muri 29 bari bayirimo hakomereka abantu 11 barimo batatu bahise bajyanwa mu bitaro.

Iyo modoka itwara abagenzi yavaga mu Karere ka Nyanza yarenze umuhanda ubwo yari igeze mu Mujyi wa Muhanga, mu Murenge wa Nyamabuye ho mu Kagari ka Gahogo.

Bamwe mu bari muri iyo modoka bavuga ko bishoboka ko umushoferi wari ubatwaye yatwawe n’ibitotsi bikarangira ataye umuhanda akagonga ipoto y’amashanyarazi iteye mu nkombe z’umuhanda.

Umwe muri abo bagenzi utakomeretse, yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko imodoka yatangiye kugenda nabi barimo kuzamuka umuhanda wa Kabgayi, kandi ngo babonaga umushoferi ameze nk’uri gusinzira.

Yagize ati: “Jyewe biba nabibonye shoferi, tuzamuka i Kabgayi imodoka yagendaga itaringaniye mu muhanda kandi yari ameze nkuri gusinzira. Rero tugeze hano kwa kundi yagendaga nabi kuyigarura biranga ni ko kugonga iriya poto.”

Undi nawe wari uyirimo avuga ko umushoferi ashobora kuba yari yasinziriye noneho akabura uburinganire bwo kugarura imodoka.

Yagize ati: “Nagiye kubona mbona imodoka iragenda isatira ipoto, rero shoferi yabuze balance mu kuyigarura kuko yamucitse ameze nk’uwasinziriye kuko nta nindi modoka yabisikanaga natwe.”

SP Emmanuel Kayigi, uvugira Polisi y’u Rwanda Ishami ryo mu muhanda, yahamije amakuru y’iyi mpanuka, ashimangira ko yari itwaye abagenzi 29 buzuye ivuye i Nyanza yerekeza mu Karere ka Rubavu ari na ho habereye ubukwe bari batashye.

Yagize ati: “Nibyo uyu munsi ku wa 29 ukuboza 2024 mu Kagari ka Gahogo umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga Habereye impanuka y’imodoka Bisi Toyota Coaster yarimo abantu 29 yavaga i Nyanza yerekeza i Rubavu mu bukwe, igonga ipoto y’amashanyarazi igeze kuri ETEKA iyo poto irangirika n’imodoka irangirika.”

SP Kayigi avuga ko kandi ko abakomeretse bajyanywe kwa muganga, yongeraho ko impanuka yatwawe n’uburangare bw’umushoferi.

Ati: “Abakomeretse 3 mu bari mu modoka bajyanywe ku Bitaro bya Kabgayi, abandi 8 bagize udusebe duto no guhungabana bakomeje urugendo hamwe n’abandi. Ikindi ni uko impanuka yaturutse ku burangare n’imiyoborere mibi y’umushoferi.”

Yagiriye inama abashoferi abasaba kwirinda uburangare ubwo ari bwo bwose, bakagendera kure gutwara bananiwe kuko ibitotsi bishobora kuba intandaro y’impanuka ikomeye.

Yaboneyeho no gusaba abantu bose kwirinda amakosa yo mu muhanda by’umwihariko muri ibi bihe by’iminsi mikuru kuko haba hiyongereye urujya n’uruza rw’ibinyaziga.

Loading

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Joseph Kabila yatangaje ko agiye kugaruka muri Congo benshi bakeka ko aje kwiyunga kuri M23

Uwahoze ari Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila Kabange,...

AMAKURU

Carl Wilkens wari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yatanze ubuhamya

Ubwo habaga igikorwa Mpuzamahanga ngaruka mwaka aho Isi yose yibuka Jenoside yakorewe...

AMAKURU

Gutebya uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyaha – Dr. Murangira B. Thierry

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yagaragaje ko nta...

AMAKURU

Kinshasa: Abantu babarirwa mu bihumbi n’imodoka baheze ku kiraro cya N’djili

Kuva Ejo ku wa Gatandatu taliki 05 Mata 2025, abantu babarirwa mu...

Don`t copy text!