Umuturage witwa Bariyanga Alphonse w’imyaka 30 y’amavuko wo mu Karere ka Rutsiro, yafashwe afite inkwavu eshanu n’ingurube imwe yari yibye, yisobanura avuga ko yashaka amafaranga y’iminsi mikuru.
Bariyanga yafatiwe mu Murenge wa Mukura, Akagari ka Kabuga ho mu Mudugudu wa Miraramo, bivugwa ko ayo matungo yari yayibye umuturage wo mu Mudugudu wa Kivumu, Akagari ka Sure, Umurenge wa Mushubati ho mu Karere ka Rutsiro.
Umwe mu bamufashe yabwiye itangazamakuru ko bamubonye afite izo nkwavu mu ibase, anafite ingurube ku ruhande, abitwaye yihuta cyane, bamuhagaritse ashaka kuzita ngo yiruke baramufata.
Ati: “Icyadutangaje ni uburyo yatubwiye nta bwoba ko azibye mu Murenge wa Mushubati, azijyanye mu wa Rubengera kuzigurisha ngo abone ay’iminsi mikuru. Yahise ashyikirizwa sitasiyo ya RIB ya Rubengera akurikiranyweho ubwo bujura, naho amatungo asubizwa uwari wayibwe.”
Uyu uri mu bafashe Bariyanga akomeza avuga ko muri ibi bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka hagaragara cyane insoresore ziba amatungo zikajya kuyagurisha kure, akavuga ko ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze muri ako karere bukwiye kongera ingamba zo guhangana n’iki kibazo.
Akomeza ashimangira ibi agira ati: “Uwo bigaragayeho ntajenjekerwe, byaba ngombwa akishyura mu ruhame ibyo yibye igihe ari nk’amatungo yaba yayabaze, atanayabaze kuyakura mu rugo ayibye ubwabyo akabihanirwa mu ruhame n’abandi bakaboneraho.”
Ndayambaje Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, yahamije iby’aya makuru, avuga ko uwafashwe ari kuri Sitasiyo ya RIB ya Rubengera.
Gitifu Ndayambaje yashimiye abamufashe ubwo yanyuzaga mu murenge wabo aya matungo yibye mu wundi murenge.
Yagize ati: “Ni byo yafatiwe mu Murenge wacu yibye inkwavu eshanu n’ingurube imwe umuturage wo mu Murenge wa Mushubati avuga ko azijyanye i Rubengera, bikekwa ko hari abo baba bakorana babagurira amatungo nk’ayo yibwe kuko ikigaragara ari uko ari umujura utabikoze rimwe.”
Akomeza agira ati: “Turashimira abaturage bacu uburyo bacunze umutekano, bituma ntawanyurana ibyibwe mu murenge wacu ngo abiheze.”
Gitifu Ndayambaje yavuze ko muri ibi bihe by’iminsi mikuri isoza umwaka nk’umurenge bafite ingamba zo guhangana n’ubujura nk’ubwo kuko amarondo bayakajije, asaba abaturage ko umuntu wese babonye ashoreye amatungo, haba ku manywa, haba nijoro, batamushira amakenga, bakwiye kumuhagarika bakamubaza iyo ayajyanye, kuko ushoreye itungo rye n’umujura hari uburyo n’ubareba abona batandukanye.
Yabpneyeho no gusaba urubyiruko kwirinda gukorakora, rugakora ibiruteza imbere rutagize uwo rubangamira, kuko abatekereza ko baziriza amaboko mu mifuka bakaza kwitwikira ijoro cyangwa guca mu rihumye abaturage bakabatwara utwabo bitazabashobokera.
Src: Imvaho Nshya