Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

NESA yagarutse ku mashuri 60 aherutse gufungwa

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri, NESA, cyatangaje ko hari ibigo by’amashuri byigenga 60 byiganjemo ibyo mu cyiciro cy’incuke biherereye hirya no hino mu gihugu byafunzwe burundu kubera kutuzuza ibisabwa.

NESA yagaragaje ibi nyuma y’umusozo w’igihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2024/2025, itangaza ko aya mashuri yafunzwe aherereye mu turere 11; arimo 23 yakoreraga mu karere ka Musanze, 13 yo muri Bugesera, 11 y’i Nyarugenge n’atatu y’i Muhanga.

Andi yafunzwe ni atatu yo mu karere ka Rubavu, abiri y’i Kirehe, abiri y’i Rwamagana, abiri y’i Kamonyi, rimwe ryo muri Kicukiro, rimwe ry’i Huye na rimwe ry’i Karongi.

Dr Bahati Bernard, Umuyobozi Mukuru wa NESA, yasobanuriye RBA ko mu mashuri yafunzwe harimo 42 y’incuke, icyenda y’urwunge rw’icyiciro cy’incuke n’icy’amashuri abanza n’icyenda y’icyiciro cy’abanza.

Yagize ati: “Muri aya mashuri 60, 42 ni amashuri y’incuke, usanga ari na yo menshi, andi icyenda ni aho usanga yaratangiye muri ubwo buryo, akarenga n’icyiciro cyo kuba afite ishuri ry’incuke, agashyiraho n’ikindi cy’ishuri ribanza. Ayandi icyenda ni amashuri abanza.”

Dr Bahati yasobanuye ko buri mwaka NESA isanzwe ikora ubugenzuzi bw’ibigo by’amashuri mu turere twose tw’igihugu, yasanga hari atujuje ibyangombwa, ikayasaba kubishaka. Gusa ngo byagaragaye ko iyo abakozi bayo bavuye muri utu turere, havuka ibindi.

Ati: “Ikibazo cyaje kuguma kugaragara ni uko dukora ubugenzuzi uyu mwaka, twava mu karere ayo mashuri adafite ibyangombwa yari arimo, tuyakoreye ubugenzuzi, tuyabwiye icyo agomba gukora, ejo wasubirayo ugasanga hari andi nk’icumi yongeye kuvuka. Ugasanga bigumye bibaho.”

Yakomeje atangaza ko muri Nzeri 2024, byagaragaye ko hari ibigo by’amashuri 785 bitari bifite impushya zibyemerera gukora. Avuga ko ko nyuma y’ubugenzuzi, bimwe byahawe impushya kuko byujuje ibisabwa, ibindi bisabwa kubyuzuza, 60 bitegekwa gufunga imiryango kuko bikorera ahashobora gushyira abanyeshuri mu kaga.

Yagize ati: “Hari n’ayo dusanga nta nubwo wayita ishuri, ntabwo aba ari amashuri. Mu by’ukuri aba akorera ahantu hadakwiye kuba ishuri, amwe nta bikoresho afite, amwe akorera mu ma-lodge, akorera mu nzu, ugafata inzu nk’iyi, iki cyumba ugasanga harimo ishuri, iki cyumba hacumbitsemo abantu, ikindi harimo akabari cyangwa se indi ‘store’ bacururizamo, ugasanga abana bari muri iri shuri bari mu bibazo.”

Ababyeyi b’abana bigaga mu bigo by’amashuri byafunzwe basezeranyijwe na NESA ko muri iki kiruhuko cy’igihembwe cya mbere, igiye kwifatanya n’ubuyobozi bw’uturere kubashakira ahandi baziga.

Indi nkuru bifitanye isano

NESA: Urutonde rw’amashuri arenga 50 agiye gufungwa

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!