Friday, December 20, 2024
spot_img

Latest Posts

RIB yasabye abafite inzu zikodeshwa kwigengesera

Abafite inzu zikodeshwa by’umwihariko abashaka kuzikoreramo ‘House Party’ basabwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, kwigengesera by’umwihariko muri ibi bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru yasabye abafite inzu zikodeshwa by’umwihariko n’abashaka kuzikoreramo ‘House party’ kwigengesera.

Dr. Murangira yagize ati: “Muri iyi minsi twegereje iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani ba nyir’inzu rero barasabwa kwitondera no guhagarika gukodesha urubyiruko inzu ngo bakoreramo ibirori bimwe bizwi nka ‘house party’ kuko usanga bitiza umurindi imikorere y’ibyaha, birimo gusambanya abana, kunywa ibiyobyabwenge, guha ibisindisha abakobwa n’abahungu barangiza bakabasambanya ku gahato, kurwana, ubujura n’ibindi bikorwa by’ubwomanzi no kubangamira ituze rusange rya rubanda.”

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!