Mu Karere ka Nyarugenge haravugwa inkuru y’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 17 na 19 y’amavuko, wiga mu Ishuri rya Camp Kigali ukekwaho kwihekura nyuma yo kubyara umwana w’umuhungu akamujugunya mu bwiherero.
Abavuga ko babonye ibyabaye, bavuga ko byabaye mu rukerera rwo ku wa Mbere taliki 17 Ukuboza 2024.
Uyu mukobwa yari asanzwe abana n’ababyeyi be ahazwi nko mu Marangi (Free Zone) mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyarugenge ho mu Kagari ka Biryogo.
Amakuru akimara kumenyekana, inzego z’umutekano zirimo Polisi, DASSO, Irondo ry’umwuga ku bufatanye na RIB, bahise bajya aho ibi byabereye bashaka uko babomora ubwo bwiherero kugira ngo bakuremo uwo mwana.
Nyuma yaho akuwemo basanze yamaze kwitaba Imana, amakuru yibanze yafashwe nuko uyu mukobwa yabyaye umwana muzima ahita amufata amuzingira mu mufuka awumanukana mu mudugudu wo Kwa Nyiranuma yinjira mu bwiherero bita ubwa kinyarwanda amujugunyamo.
Inzego z’umutekano zimaze kumukuramo zamubajije uwamuteye inda, umukobwa aryumaho, mu gihe RIB yarimo ikora iperereza yabajije imyaka y’uyu mukobwa basanga mu irangamimerere afite imyaka 21 y’amavuko mu gihe nyina umubyara we yavugaga ko umwana we afite imyaka 17 y’amavuko.
Nyuma bikomeje kuyoberana amagambo yabaye menshi, umukobwa yaje kuvuga ko iyo nda yayitewe n’umuhungu wa gitifu (ntiyasobanuye uwo gitifu uwo ari we).
Mu gihe iperereza rigikomeje, uyu mukobwa yajyanwe kwa muganga ku Bitaro bya Muhima kugira ngo yitabweho n’abaganga.
Umwe mu barezi ku ishuri rya Camp Kigali, ku mpamvu z’umutekano utatangarijwe imyirondoro, yavuze ko, uyu mukobwa yari ikirara yarananiranye yari ageze mu mwaka wa gatandatu.
Yagize ati: “Yari ameze nk’uwavuye mu ishuri, twagiye tumutumaho ababyeyi be tukabereka imyitwarire mibi y’umwana wabo, gusa wabonega ko ntacyo bibabwiye ibyo twaganiraga ntacyo bahinduraga, nyuma twaje kumva ko bamuteye inda…. nta gitunguranye harimo uburangare bw’ababyeyi be nyeka ko atayikuye mu kigo kuko ho ntibyashoboka.”
Icyaha cyo kwihekura akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo kigera ku myaka 7, hashingiwe ku ngingo y’108 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Src: Hanga News