Monday, January 20, 2025
spot_img

Latest Posts

Nyamasheke: RIB ifunze umunyeshuri wafatanywe mudasobwa y’ishuri

Umunyeshuri witwa Shayaka Kévin w’imyaka 18 y’amavuko ukomoka mu Karere ka Nyabihu wiga ku Kigo cya GS Umucyo Karengera giherereye mu Karere ka Nyamasheke mu mwaka wa 5 PCB, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, akekwaho kwiba mudasobwa y’ishuri, akaba yarayifataniwe muri Laboratwari akiyemerera ko yayibye mu cyumba cy’ikoranabuhanga (ICT room).

Umuyobozi wa GS Umucyo Karengera, Uwihanganye Samuel, yabwiye itangazamakuru ko amakuru y’ubujura bw’uwo musore yamenyekanye ubwo umwarimu wigisha isomo ry’ibinyabuzima n’ubutabire yajyanaga abanyeshuri muri Laboratwari, akinguye abona ikintu kinyeganyeza agira ngo ni imbeba irimo, arebye neza abona ni uwo munyeshuri ubundanye iyo mudasobwa munsi y’ameza.

Bivugwa ko uwo munyeshuri yarimo ayikoreraho ubucuruzi bw’amafaranga n’abantu bo hanze bukoreha ikoranabuhanga, amwikanze ayimanukana munsi y’ameza akeka ko atamubonye.

Uwafashwe basanze yaraciye imigozi yari ifunze mudasobwa 51 zose zirimo, abajijwe uburyo yinjiyemo n’uburyo yaciye iyo migozi akayikuramo n’uburyo yashoboye kuyinjirana mu cyumba cya Laboratwari kandi byose byari bikinze avuga ko yakoresheje akuma gaca inzara arayicagagura kandi ubusanzwe ari imigozi ikomeye.

Shyaka abajijwe uko yayibye kandi ishuri ririndwa n’ijoro n’inkeragutabara eshatu zirara zirizenguruka, yasubije ko yahengeraga bagenzi be baryamye akabyuka mu ma saa sita z’ijoro akabacunga agasanga abo gucunga ikigo baba bisinziriye atangira gutekereza uburyo yaziba mudasobwa kuko abarinzi bo nubwo bajijisha ngo barahari, biryamira bagasinzira nk’abari iwabo.

Diregiteri Uwihanganye, yagize ati: “Twakomeje kumubaza atubwira ko akibona ko iby’abazamu byoroshye kuko inyubako yacu ari iy’amagorofa 4, yagiye ku idirishya ry’igorofa ya 4 zibamo aca giriyaje yaryo, ararikingura asa n’uriregeje, kuko hari amarido, ntawigeze arabukwa ko riciye hatanakingwa.”

Akomeza agira ati: “Yatubwiye ko mu itangira ry’ibizamini yinjiyemo akayikura muri izo zindi yaciye umugozi uzihuza afungura idirishya ryo muri Laboratwari iri mu igorofa ya 3 ayihishamo. Ubwo na we yari yinjiyemo, arimo kuyikoreraho kuri internet iby’ubucuruzi bw’amafaranga n’abantu bo hanze bukoresha ikoranabuhanga ni bwo yafashwe.”

Diregiteri Uwihanganye akomeza avuga ko ikigaragara ari uko ashobora kuba afite abo bakorana baba bafite uburyo bamufasha gukingura akinjira kuko ayo madirishya kuyacamo bitapfa kumushobokera.

Yagize ati: “Akimara gufatwa twitabaje ubuyobozi bw’Umurenge tunabimenyesha Akarere n’izindi nzego, umurenge wohereza ba DASSO bamushyiramo amapingu mu maso y’abandi banyeshuri baramujyana ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Macuba.”

Yongeyeho ko ku wa Kabiri yagiye kuri Sitasiyo ya RIB bakamuha iyo mudasobwa kuko bari bayijyanye, ababyeyi b’uwo mwana nabo barahamagarwa babwirwa ko umwana wabo afunze, iby’abo bafatanyije azabisonanurira Urwego rw’Ubugenzacyaha.

Akomeza avuga ko uyu munyeshuri agifunze, avuga ko ishuri ritamutangiye ikirego kuko ryabonye ibyo ryari ryibwe, avuga ko ryamusabiye imbabazi, ariko akaba atazagaruka kuryigaho.

Ni ku nshuro ya 2 iri shuri ryibwa mudasobwa n’abanyeshuri bahiga, kuko no mu myaka itanu ishize, hari undi wahigaga avuga ko nta muryango agira, baza gusanga yaribye mudasobwa 7 azijyana muri benewabo baturanye n’ishuri nyamara yaravugaga ko nta n’umwe wo mu muryango agira, aza gufatwa saa munani z’ijoro agaruka mu kigo, aho yazishyize bavuye kuzihisha, zifatirwa mu Murenge wa Karambi saa cyenda z’ijoro, umwe mu muryango we uhatuye ari we wazibikijwe.

Diregiteri Uwihanganye avuga ko ibi hari amasomo menshi bibigishije n’aba bazamu ishuri ridashira amakenga imikorere yabo, ko bagiye kuvugana n’abayobozi babo bakabahindura bakabaha abashoboye.

Yaboneyeho no kwibutsa ababyeyi kurushaho kwegera abana babo bakabasobanurira ko baba babohereje kwiga batabohereza mu ngeso mbi, ko n’iyo myitwarire y’uyu abaharerera bose bayisobanuriwe.

Gitifu w’Umurenge wa Kirimbi, Habimana Innocent, yatangaje ko ikibazo bakimenye banagize uruhare mu gutuma uwo munyeshuri atabwa muri yombi ngo abiryozwe.

Yagize ati: “Twabimenye kandi iriya myitwarire twayigaye. Umusore nk’uriya wagombye kumenya icyamujyanye ntiyagombye guhindukira ngo yibe ibimufitiye akamaro na bagenzi be.”

Yanasabye ibigo by’amashuri ko byashaka uko bibona kamera z’umutekano zafasha mu gukumira izi ngeso mbi, n’ibikoresho nk’ibyo bikabikwa mu buryo bwizewe budatanga icyuho cyatuma hari umunyeshuri watekereza kubyiba, n’abana bakamenya icyabazanye, bakirinda ibyo byaha binashobora kubaviramo kwirukanwa n’ibihano bijyanye n’ubutabera.

Src: Imvaho Nshya

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!