Tuesday, January 21, 2025
spot_img

Latest Posts

Kicukiro: Polisi yafunze abantu 10 bazira kwica urubozo umusore w’Umurundi

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yatangaje ko hari abantu 10 batawe muri yombi, bakekwaho kwica urubozo umusore ukomoka mu gihugu cy’u Burundi.

Aya makuru yemejwe na Polisi y’Igihugu ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X, ubwo yasubizaga ubutumwa bw’umuryango wo mu Burundi witwa ARERE-TWIBEKO watabarizaga uwo musore witwa Haberumugabo Guy Divin uvuga ko asanzwe yiga mu mujyi wa Kigali.

Mu butumwa uyu muryango washyize ku rukuta rwa X, wavugaga ko uyu musore yamaze iminsi 8 afungiye mu nzu yicwa urubozo.

Uyu muryango ukomeza usobanura ko mu basore bakubise Haberumugabo w’imyaka 19 y’amavuko hamenyekanyemo babiri, barimo umwe witwa Kevin wanafashwe agafungwa na RIB ariko nyuma umubyeyi we bivugwa ko yaba ari umusirikare ukomeye mu gihugu cy’u Rwanda yaba yarahise amufunguza.

Wakomeje uvuga ko undi wamenyekanye ari uwitwa Adolphe we bikaba bivugwa ko yaba yaravuye aho bita i Nyamirambo  mu Mujyi wa Kigali aje gufasha inshuti ze guhohotera uwo mwana w’Umurundi.

Bivugwa ko aya makuru yatanzwe n’umuntu utuye aho yiciwe urubozo wamwumvise atabaza.

Polisi yavuze ko yamaze kumenya amakuru y’ihohorerwa ryakorewe Haberumugabo yayamenye, ndetse ko abantu 10 bakekwa bamaze gufatwa mu gihe hari n’abandi bafatanyije na bo bagishakishwa ngo bazashyikirizwe ubutabera.

Polisi yagize iti: “Aya makuru y’ihohoterwa ry’uyu musore twaramenye ndetse dufatanyije na RIB abacyekwa 10 bamaze gufatwa bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyarugunga mu gihe abandi bafatanyije na bo barimo gushakishwa kugira ngo bagezwe imbere y’ubutabera.”

Polisi ikomeze ivuga ko uwahohotewe ari kuvurirwa ku Bitaro bya Masaka, iboneraho no kumwifuriza kurwara ubukira.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!