Abakozi barimo abatetsi, abarimu n’abazamu b’ishuri ribanza rya Kabirizi, riherereye mu Karere ka Nyagatare Murenge wa Karangazi, bavuga ko bamaze igihe badahembwa bakabwirwa ko biterwa n’uko amafaranga Leta igenera amashuri yo gusana ibyangiritse n’indi mirimo ataraboneka.
Umwe mu bakozi bakora akazi ko gucunga umutekano kuri ishuri utifuje ko amazina ye amenyekana kubera impamvu zo kurengera akazi ke, aganira n’itangazamakuru, yavuze ko ko we na bagenzi bahuje akazi uko ari batatu bamaze igihe badahembwa harimo n’uwenda gusoza igihe cy’amasezerano ye atarabona umushahara n’umwe.
Ati: “Jye na mugenzi wanjye twenda kunganya kuko turishyuza amezi 11 kandi dufite amasezerano y’akazi y’umwaka umwe.”
Yongeyeho ko impamvu bagikora akazi ari uko bafite impungenge ko baramutse basezeye batakwizera ko bazabona amafaranga yabo amaze kuba menshi.
Uretse abo bakora akazi ko gucunga umutekano n’abakora akazi ko gutekera abanyeshuri nabo kuva iki gihembwe cy’amashuri cyatangira ntibarabona umushahara n’umwe.
Abarezi babiri bigishije muri gahunda nzamurabushobozi nabo bavuga ko bari bizejwe kwishyurwa amafaranga ibihumbi 20 RWF nk’igihembo cy’iminsi 21 bakoze abandi bari mu biruhuko.
Umwe muri bo avuga ko bahembye bamwe abandi babiri babwirwa ko amafaranga yabo bazayahabwa nyuma. Kugeza magingo aya ngo ntibarayabona, nyamara ngo ntibanasobanurirwe impamvu.
Kigali Today dukesha iyi nkuru bavuga ko bagerageje guhamagara umuyobozi w’iri shuri ku kuri telefone ye, ariko ntabashe kubitaba.
Murekatete Juliet, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Imibereho myiza, avuga ko itinda ry’amafaranga Leta iha amashuri ridakwiye kuba ikibazo cyo kudahemba abakozi by’umwihariko abakora akazi k’izamu kuko bishobora kubatera ingeso y’ubujura.
Yagize ati: “Umuyobozi w’ishuri ntiyitaye ku bantu akoresha kuko abazamu bakwiye kubona ibyo bagenerwa kugira ngo bitabatera ibishuko byo kwiba. Aya mezi ni menshi bikabije.”
Icyakora bivugwa ko ubwo umukozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Karangazi yagiranaga ikiganiro n’umuyobozi w’iri shuri, ngo yemeye ko ari butangire guhemba kuri uyu wa Mbere taliki 16 Ukuboza 2024.
Ni mu gihe ngo uyu muyobozi we avuga ko umukozi ufitiwe umwenda munini ari amezi atandatu.
Agaruka ku kibazo cy’abarimu bigishije muri gahunda nzamurabushobozi, yavuze ko abafitiye umwenda w’iminsi itanu gusa.