Uwitwa Kibyeyi Valence aratabaza Umukuru w’igihugu nyuma y’uko afunzwe akekwaho kunyereza imisoro,bikarangira urukiko rumurekuye aho ubushinjacyaha bwaretse kumukurikirana none RRA ikaba yaranze kumusubiza ibye byafatiriwe birimo n’amafaranga.
Kuri uyu wa 12 Ukuboza 2024, uwitwa Kibyeyi Valence uvuga ko akomoka mu gihugu cya Uganda ku rukuta rwe rwa X yatakambiye Perezida Paul Kagame,amushimira kuba yaramuhaye imbabazi ariko anamusaba ko yahabwa ibintu bye Ikigo cy’imisoro n’amahoro(RRA), bafashe ubwo yakurikiranwaga.
Uyu Kibyeyi avuga ko yahawe imbabazi n’umukuru w’igihugu ku wa 26 Mata 2024, ubwo yari mu Igorororero rya Nyarugenge aho yari akurikiranyweho kunyereza imisoro,icyo gihe ubwo dosiye ye yari mu butabera hari ibicuruzwa bye byafatiriwe ndetse akanavuga ko hari n’amafaranga mu madorari nayo yafashwe ndetse na konti zirafungwa n’imitungo yimukanwa n’itimukanwa irafatirwa.
Uyu Kibyeyi avuga ko akomeje kurenganywa na RRA kuko ngo n’ubwo ibi byose byafashwe,tariki ya 21 /7/2023 urukiko rwemeje ko ubushinjacyaha bwaretse ikirego bwaregagamo Kibyeyi Valence ndetse n’icyo bwaregagamo za componies yaba yarifashishaga mu gukora ibyaha yashinjwaga.
Kuri ubu Kibyeyi akaba avuga ko kuba Ikigo kigihugu cy’Imisoro n’amahoro(RRA) gikomeje kumusiragiza bamwima imitungo ye bafatiriye abibonamo akarengane arimo gukorerwa kandi ntacyo akibazwa n’urukiko.
Avuga ko RRA ibyo ikomeje kumukorera bimaze ku mutura mu gihombo cy’amafaranga asaga Miliyari y’u Rwanda.
Ubwo twakoraga iyi nkuru twagerageje kuvugana n’iki kigo ntibyabasha kudukundira,ubwo bizadukundira bakagira icyo badutangariza kuri iyi dosiye nabyo tuzabibagezaho.