Tuesday, January 21, 2025
spot_img

Latest Posts

Gasabo: Polisi yafashe abasore bahoraga bazenguruka mu bipangu by’abaturage babiba

Mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Nduba, hafatiwe abasore babiri bakekwaho ubujura bw’amafaranga n’ibikoresho bibaga mu ngo z’abaturage, bajyagayo babanje gucunga ko ba nyiri urugo bagiye mu kazi, bakagenda babwira abo bahasanze ko ari abakozi ba WASAC, ubundi bakabazirika bakiba.

Aba basore babiri bafashwe ku wa Mbere taliki 09 Ukuboza 2024, barimo uwlmusore w’imyaka 30 y’amavuko n’undi w’imyaka 27 y’amavuko.

Bombi bakurikiranyweho kwiyitirira inzego no kwiba abaturage amafaranga n’ibikoresho, bafashwe nyuma yuko hakomeje kumvikana bamwe mu baturage bataka ikibazo cy’ubujura nk’ubu bakoraga.

CIP Wellars Gahonzire, uvugira Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, yagize ati: “Ni ikibazo cyari kimaze iminsi nk’uko twabigaragarijwe n’abaturage bagiye bibwa amafaranga n’ibindi bikoresho byo mu rugo bitandukanye.”

Bikekwa ko ubu bujura babukoreraga mu Mirenge ya Nduba na Bumbogo yo mu Karere ka Gasabo, gusa bafatiwe mu Murenge wa Nduba, Akagari ka Gasanze ho mu Mudugudu wa Nyabitare, ndetse na bimwe mu bikoresho bakekwaho kwiba.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko aba basore babanzaga gushaka amakuru y’aho bagiye kwiba, bakamenya umutungo wa nyiru urugo, igihe agira mu kazi ndetse n’umuntu usigara mu rugo kugira ngo babone uko bategura umugambi wo kuhiba.

Hari aho bajyaga biyitirira ko ari abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC, bakaza bavuga ko baje kubarura amazi.

CIP Gahonzire avuga ko “Bazaga bagakomanga ku gipangu, uri mu rugo yaza kubakingurira bakajya kuri konteri bakiyandikisha ubusa, bagahita bamuzirika bakamupfuka n’umunwa, ari nako bamufatiraho icyuma ngo adataka, umwe muri bo akinjira agatwara bimwe mu bikoresho birimo televiziyo, imyenda, inkweto, radio, amafaranga n’ibindi bifite agaciro.”

Bakurikiranyweho ibyaha birimo kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo no kwiyitirira urwego rw’umwuga cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa.

Aba basore bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nduba mu gihe iperereza kuri bo rigikomeje.( Radio TV10)

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!