Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Indahiro muri CAMIS buri mwarimu akwiye kwitondera akayitaho

Muri sisiteme ya CAMIS haherutse kongerwamo indi ngingo nshya yitwa “Data Validation”, mu yandi magambo ni ugushyira amakuru ku gihe. Iri vugurura ryateje impinduka Nini muri CAMIS ku buryo hari n’abarimu batibonye muri sisiteme kandi basanzwe bayikoresha bisaba ko ababishinzwe babafasha gusubiramo. Mu rwego gushyira amakuru ku gihe yizewe mbere y’uko umwarimu cyangwa umuyobozi yemeza amakuru abanza kwemeza igisa n’indahiro.

Iyi ndahiro buri mwarimu wese ukoresha CAMIS agomba kuyemeza kandi akayitondera kuko ni umutwaro aba yirengeye, icyakora ntituramenya niba uzemeza ibihabanye nayo azabiryozwa.

Ku ipaji y’iyi ndahiro hateye hatya:

.Menya neza ko wagenzuye neza inshuro irenze imwe urutonde rw’abanyeshuri n’amasomo wigisha muri iri shuri.

.Niba amakuru atariyo gera ku muyobozi w’ishuri mbere yo kwemeza no gukosora amakuru.

.Ugomba gusa kwemeza mu gihe amakuru ahura.

Indahiro:

Ngewe……………………..,nemeje ko nagenzuye amakuru muri CAMIS, amakuru ari ukuri mu……(Amasomo wigisha).

Hepfo hari utudirishya tubiri ukandamo wemeza niba ayo makuru wayagenzuye ugasanga ari ukuri koko.

1. Amasomo nigisha muri iri shuri niyo. Nagenzuye amasomo nigisha muri iri shuri nsanga ari ukuri.

2. Abanyeshuri bose bari mu ishuri ryange nibo.
Nagenzuye abanyeshuri bari mu ishuri ryange nemeza urutonde rwabo.

Iyo umaze gukanda muri turiya tudirishya twombi, uhita ukanda ahanditse emeza “Approve”. Ubundi ugakomeza imirimo yo gushyiramo amanota.

Ibi bivuze ko mu gihe utakoze “Data Validation” ibyo wakora byose bitezewe n’amanota washyiramo ushobora kuzayasubizamo. Ibyiza rero banza ukore “Data Validation”.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!